skol
fortebet

Aho bamwe mu bahanzi nyarwanda ntibazagumirwa ko batandukana n’inkumi z’ikimero nta gihe gishize?

Yanditswe: Sunday 20, Aug 2017

Sponsored Ad

Abahanzi n’abaririmbyi, abakinnyi ba filime, Abanyamideli n’abandi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ amatsinda n’abo.
Ifoto cyangwa se ikindi kintu yakwandika ku rukuta runaka akoresha, yakirijwe amashimwe n’abakunzi icyo kintu batabarika. Mu bitekerezo bitangwa uzasanga higanjemo abifuza guhura nawe; abamubwira ko bamukunda; n’abandi banyurwa n’ibihangano cyangwa se ibindi bikorwa abakorera.
Ntabwo ndi umuhanga mu rukundo cyane ariko simpamya (...)

Sponsored Ad

Abahanzi n’abaririmbyi, abakinnyi ba filime, Abanyamideli n’abandi ni bamwe mu bantu bakurikirwa n’abantu benshi binyuze ku mbuga nkoranyambaga n’ amatsinda n’abo.

Ifoto cyangwa se ikindi kintu yakwandika ku rukuta runaka akoresha, yakirijwe amashimwe n’abakunzi icyo kintu batabarika. Mu bitekerezo bitangwa uzasanga higanjemo abifuza guhura nawe; abamubwira ko bamukunda; n’abandi banyurwa n’ibihangano cyangwa se ibindi bikorwa abakorera.

Ntabwo ndi umuhanga mu rukundo cyane ariko simpamya neza ko warambana n’umuntu ari wowe umukunda gusa, nonese niba ubwiye umuhungu w’umuhazi ko umukunda wibwira ko ariwe mukobwa gusa ahura nawe gusa.

Ku muhanzi nyarwanda kugirango azakundane n’umukobwa bitere kabiri biragoye, usanga kenshi bihutira kubivuga no kwerekana ko buri wese yishimiye undi, nyamara gushwana kwabo kenshi usanga umwe ashinja mugenzi we kutamwitaho, kumusimbuza abandi cyangwa se kumwereka yamaze kubona abandi bamurenzeho.

Kugeza ubu hari ingo z’ibyamamare nyarwanda zishimwa n’abantu batandukanye: Tom Close yashakanye na Ange, Riderman nawe yamaze gushaka umugore , Knowless na Clement n’abandi nk’aba bagiye bagerageza kuguma mu rukundo rw’abo kandi bagakomeza bumvikana bavuga ko ari ibihe byiza buri wese yakwifuza kuba.

Mu gitabo cy’ Umwanditsi, Gary Chapman yise imikorere yumvikanisha urukundo ( Les 5 langages de l’amour), yasobanuye uburyo butanu urukundo ruvugwamo kandi rwumvikanamo, bikaba biba byiza abakundanye bumvikanye ku buryo bubashimisha kurusha ubundi.

Ku bahanzi usanga bakundana ariko batagamije gushaka. Mu gihe umukobwa kuri we aba yishimiye kuvugwa no kwandika mu gitangazamakuru, ngo yamutwaye abandi bakobwa bamwifuzaga ko akumva ko abarusha ubwiza n’ikimero. Bene uyu mukobwa usanga adatinya gushyira hanze amafoto twakwita ay’ibanga ari kumwe n’uwo muhanzi.

Ikizakwereka ko uwo muhanzi adashikamye mu rukundo uzumva abwira itangazamakuru ko atemerewe kuvuga umukunzi we mu ruhame. Ngo yambujije kubivuga cyangwa se ngo igihe ntikiragera.

Iterambere rizana ibyaryo, niba muri 2016 warabonaga imyenda igezweho na Telefone nziza ukumva ushatse kuyigura kuri ubu uwayiguha ra?.Uribuka inyakiramashusho [Television] zari zifite iromba inyuma, ubu haje iteye neza kandi ifite umubyimba muto, ubuse wahitamo iyihe?.

No mu buzima busanzwe niko bigenda, umuhanzi wakundaga cyangwa se wakundaga gukurikirana ubuzima bwe mu 2015 ndahamya ko ubu utamwibuka niba unamwibuka muhuye ntiwashimadukira kumusuhuza!

Kitoko Bibarwa, umuhanzi w’umuhanga reka nifashije amagambo ye yaroresheje mu ndirimbo ‘Rurashonga’ yashakaga kuvuga ko urukundo rushonga uko iminsi yicuma, ngo ‘buri munsi uko bucyeye ukandiriria ukinkunda bikiryoshye’…Urukundo we rusaza nk’isabune’

Ibi niko biri no ku muhanzi nyarwanda ukundana n’umukobwa, icya mbere uwo muhanzi aba akiri mu myaka itamwerera guhitamo uwo bazarushinga; ikindi aba abona abakobwa nk’imbuto ze yasoroma aho ashatse.

Ibi binashimangirwa no kuba Safi yaratandukanye na Knowless.Amakuru avuga Safi yari atangiye kubona izindi nkumi zirusha Knowless ikimero. Gutandukana ku muhanzi n’umukobwa bimaze kumenyerwa mu ruganda rw’imyidagaduro, nyamara iyo bagikundana bazamura ijwi ry’abo binyuze mu gushyira hanze amabanga yabo, kwifuriza isabukuru nziza bigaha akazi itangazamakuru ryandika n’irivuga.

Kenshi usanga bitabaza imbuga nkoranyambaga bashimangira urwo bakundana, yewe ugasanga hari n’amwe mu mafoto bashyira hanze adakenewe na buri wese.Muri iyi nkuru turaguha ingero zitandukanye zigaragaza uburyo abo wari uzi mu rukundo ubu byamaze kuba amateka kuri bo ariko se nanone umuntu yakwiza impamvu nta rukundo rw’umuhanzi nyarwanda ruramba?

Wumvise kenshi ko Safi afite umukunzi witwa, Parfine Umutesi ndetse ko bateganya kurushinga, ubu aba bombi bashyize iherezo ku rukundo rwabo. Am G The Black yabanye mu inzu imwe n’umugore ndetse baranabyarana ariko byarangiye ntawubashije kumvikana n’undi, Nizzo Kaboss we yanivugiraga ko umwaka wa 2018 utamusiga adashinze urugo nyamara bagitandukana yirinze kugira icyo avuga.

Ariko se kuki abahanzi cyangwa abandi bose bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro ingo zabo zidatera kabiri? Aho ntiwasanga amahitamo ababana menshi cyangwa se ni abakobwa babasaba urukundo,biremewe se?, umuco waracitse? Aha nawe wisubize.

Ingingo ya mbere: Bamwe bavuga ko bishobora kuba biterwa no kuba umuhanzi aba ashaka kugendana n’ibigezweho birimo: kwambara imyenda n’imikufe iheze, imodoka nziza no kugaragirwa n’inkumi nziza iryoheye amafoto, ngo harimo no kumva yahora ahinduranya abakobwa ari nacyo gituma bamwe batinda kurushinga.

Ingingo ya kabiri: Ngo hari igihe umukobwa aba ariwe wikundiye umusore ndetse agakomeza kubigaragaza mu ruhame ko uwo muhanzi amukunda nawe akubura uko abigenza akabyemeza.

Ingingo ya Gatatu: Hari igihe abahanzi babikoresha nk’iturufu yo kwamamaza ibikorwa byabo; akemeranya n’umukobwa ko bagiye kuvuga ko bakundana ariko nyuma y’aho ugasanga umukobwa yamaze kwiyakira ko ari mu rukundo n’uwo muhanzi nyamara ari umugambi bacuzi.

Ibi bishimangirwa n’uko Mico The Best yumvikanye na Mbabazi Phionah ko bagiye guhamya urukundo rw’abo mu itangazamakuru mu 2016.Icyo gihe baravuzwe biratinda, kugeza ubwo uyu mukobwa ahishuriye itangazamakuru ko ari ibintu bumvikanyeho kugirango bavugwe cyane.

Ingingo ya Kane: Kuba umuhanzi ahitamo gukunda n’umukobwa uri mu bihugu byo hanze, kenshi uzasanga abahanzi bishimira kuvuga ko ari mu rukundo n’umukobwa wo mu muhanga ariko ngo hari igihe kigera wa mukobwa akamenya ko iyo adahari hari abamusimbura agahitamo gusiba buri kimwe cyo yari afitanye n’uwo muhanzi.

Ku rundi ruhande ariko hari n’igihe wa muhanzi nawe avumbura ko wa mukobwa bakundana aho aba mu mahanga yirirwana n’abandi bagabo agahitamo gushwana nawe.

Ingingo ya Gatanu: Bamwe mu bahanzi bemera gukundana n’umukobwa ubizeza ko azabakorera buri kimwe cyose, ugasanga uwo mukobwa atuye mu mahanga akamwemeza uburyo bwose niyemera bagakunda azamufasha gusohoka igihugu.Umuhanzi akinjira mu rukundo bikavugwa ndetse bikandikwa, nyuma umuhanzi akazasanga yaribeshye agahitamo kuva mu rukundo.

Kuri iyi ngingo; hari abavuga ko Umutare Gaby yemereye gushyingiranwa na Joyce Nzere kugira ngo abone uburenganzira bwo kujya gutura muri Australia ariko nawe wakwibaza ukuntu umuhanzi areka muzika ngo abonye umugore umusohokana Igihugu! akemera guhara byose!

Iyo umuhanzi yeruye ko ari mu rukundo n’inkuru ishyushye mu b’itangamazakuru no ku mbuga nkoranyambaga.Iyo atandukanye n’umukunzi we nabwo biba uko.

Bamwe mu bahanzi bashyize utubago n’utwitso ku rukundo rwabo:

1. Am G The Black na Rosine

Muri Gicurasi uyu mwaka, Hakizimana Amani wiyise Ama G The Black yatandukanye n’umugore we nyuma y’imyaka ibiri yari ishize babana mu nzu nk’umugabo n’umugore. Uyu muraperi ubu yibana mu nzu, umugore[Rosine] yamaze gusubira iwabo.

Ama-G na Rosine bari bafitanye umwana w’umuhungu bise Shami[uyu yajyanye na nyina]. Ibyo kubana kwabo mu nzu byatangiye kuvugwa muri Mutarama 2015, nyuma batangaje ko bagombaga gukora ubukwe mu ntangiriro za Gashyantare 2015 none urukundo rwabo rwageze ku iherezo.

Mu ntangiriro za 2015, Ama G yari yavuze ko yamaze kwirega mu muryango w’umukobwa ndetse icyo gihe yahamije ko ari gutegura ubukwe ariko ntibwigeze buba ndetse ntibigeze basezerana imbere y’amategeko.

Ngo nyuma yo gutandukana n’umugore we, Ama G The Black aravugwa mu rukundo rushya n’umukobwa basigaye bahararanye witwa Lily gusa uyu muraperi yavuze ko nta kanunu k’urukundo karimo ngo ibyo barimo muri iki gihe ‘ni ubushuti busanzwe’.Nyamara hari amakuru yizewe ashimangira ko basigaye babana nk’umugabo n’umugore.


Am G yahise abona uwo asimbuza umugore wamubyariye

2. Safi Madiba na Umutesi Parfine

Safi madiba n’ Umutesi Parfine bamaze gusesa ibyabo mu ibanga rikomeye. Babanye mu buzima budahisha amarangamutima y’abo imbere y’ababarega.Bakoze buri kimwe ndetse batembereye ibihungu bitandukanye bagamije gukuza umubano we.

Mu kwakira 2016, Safi na Parfine barimo kuryoshya ubuzima mu mugi nyaburanga wa Dubai. Parfine yavuye i Burayi ahurira na Safi i Dubai, aho bagiye bajyanywe gusa no kwishimana.

Aba bombi bari bamaranye umwaka urenga bakundana. Kuva aba bombi batangira gukundana, Safi yagiye abivuga ariko Parfine akabanza gusa n’ubica ku ruhande. Imishinga ya bugufi harimo gushinga urugo bakabana nk’umugore n’ umugabo ariko byarangiye nta cyimenyetso berekanye.


Safi yatandukanye burundu n’umukunzi we nubwo avuga ko afite icyizere cy’uko bazasubirana.

3. Nizzo na Yvette

Muri Mata 2017 nibwo Umuryango.rw wasohoye inkuru yavugaga ku iherezo ry’urukundo rwa Nizzo na Yvette. Icyo gihe Nizzo ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys byavugwaga ko yamaze gutandukana n’umukunzi we bari bamaze igihe kitari gito mu buryohe bw’urukundo nk’ uko bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga babicishije ku mafoto bifotoraga bombi.

Bakimara gutandukana Nizzo yirinze itangazamakuru ndetse ahungira kure buri wese washaka ku mubaza ku mubano we na Yvette [Yvette yari yageze i Kigali tariki 13 Mutarama 2017 aturutse mu Bushinwa aho asanzwe yiga]. Byose byatangiye uyu Yvette asiba buri rwibutso rwose yari afite kuri Nizzo.

Nyamara Nizzo yakundaga kumvikana avuga ko yitegura kurushinga n’uyu mukobwa.Ubwo uyu mukobwa aheruka mu Rwanda, Nizzo yabwiye itangazamakuru uko yari amukumbuye. "Ni ibyishimo nyuma y’igihe kinini, umuntu aba yongeye kwishima, muri make ubu nasubiranye."

4. Platini na Diane….amateka aravugwa

Itandukana rya Platini na Diane ryatumye benshi basubiza amaso inyuma ngo bibuke neza uko ibyabo byatangiye muri 2013 ari ibanga rikomereye buri wese kugira ngo aritahure. Platini yakunze guhisha ko yinjiye mu rukundo n’undi mukobwa nyuma y’uko atandukanye na Rozy bahoze bakundana ubwo yigaga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.

Platini bisa naho ariwe wabenzwe nyamara uko biri, bivugwa ko Platini yatangiye gutahura ko Diane amuca inyuma agatangira gusubira inyuma kugira ngo bitajya mu itangazamakuru cyane. Umuriro waje kwaka ubwo uyu mukobwa ariwe wabaye uwa mbere wavuze ko yabenze Platini. Platini mu gukomeza kurinda izina rye n’itsinda abarizwamo yirinze kugira icyo avuga kugeza igihe amagambo ashiriye ivuga.

Aba bombi babanaga mu buzima butegura ubukwe. 2016 ni umwaka utarahiye bombi kuko ari nabwo batangiye kutumvikana. Tariki 12 Nyakanga 2016, ubwo Diane yerekezaga ku mugabane w’i Burayi, Platini yabajijwe ibyerekeye uru rugendo aha gasopo itangazamakuru rigaruka ku mukunzi we.


Platini yamaze gusimbuzwa uwitwa Rutayisire Fiston.

Aba n’abo bashyize iherezo ku rukundo rwabo rwashimye n’ abatari bacye, aba ndetse n’abandi tutavuze muri iyi nkuru wakwibaza ikibura ngo bashikame mu rukundo.

Ibitekerezo

  • Icyo nakwibutsa abanyarwandakazi baba ababa mumahanga nababa muRda nuko umukobwa adasogongerwa bareke kwitesha agaciro bakundana nabadafite gahunda yo gushinga urugo , kuko uko imyaka igenda baragenda basaza, nibatisubiraho bazagumirwa , baxabura abagabo bukuri , birirwa batigihe kurabo bita abahanzi kuko mubyukuri nabo ntibishoboye.

    Inkumi z’?
    Zinyara fanta se?

    Twabaye muli Human societies zinyuranye.Tuzi UKURI ku bintu bituma abakobwa batandukana n’abahungu.Abatabizi,nuko nta EXPERIENCE bafite zerekeye ubuzima. Mumbabarire kubivuga kuko niko bimeze.Ndetse na Bible irabivuga:Mu byukuri,Females (abagore n’abakobwa),bagira intege nke.Iyo babonye umuhungu w’umu STAR,bakeka ko ahari babonye imana.Bumva bamuha ibyabo byose.Noneho bakabana nk’umugore n’umugabo.Nyamara nta handi bijyana uretse kuli sex.Iyo bamaze guhararukana,baratandukana,bagahindura,bagafata abandi.Bituma abantu benshi bita Abakobwa "sex objects".Bashukwa nuko baba bakiri bato kuko iyo barengeje imyaka 30,benshi bava ku isoko.Mu byukuri,bibeshya ko UBUZIMA ari ukwishimisha gusa.Nubwo bose bavuga ko bakunda kandi bagatinya imana,bakora ibyo yanga kuko baryamana n’umuhisi n’umugenzi.Ntabwo bashaka kwemera ibyo Bible idusaba,yuko sex yagenewe gusa umuntu tubana binyuze mu mategeko.Imana yaduhaye sex kugirango twishimane gusa na legal husband or legal wife,hanyuma tukabyara abana.Kugenda uha sex yawe umuhisi n’umugenzi,bibabaza imana yacu yitwa Yehova.Igitangaje nuko abantu bose batunze Bible.Nyamara bakuba na zero ibyo imana itubuza byanditse muli Bible. Nubwo bimeze bityo,imana yashyizeho umunsi w’imperuka (Ibyakozwe 17:31),ubwo izica abantu bose bibera mu byisi gusa,bagasuzugura imana (Yeremiya 25:33).Ntacyo bimaze KWISHIMISHA ukora ibyo imana yanga,ugahinduranya abakobwa cyangwa abahungu,hanyuma ukazabura UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo (1 Yohana 2:15-17). Ni ukutareba kure.Ikibabaje cyane nuko abantu hafi ya bose batuye isi,bakuba na zero ibyo Bible ivuga:Reba izi ntambara ziri ku isi,urebe abiga kurwana,urebe abasambanyi,abajura,abasinzi,etc...Ntabwo bazi ko IMPERUKA iri hafi cyane.

    Kuri iyi myaka mito yabo barabyemerewe kanfi ni ibisanzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa