skol
fortebet

Aho yaciye ntihaca urwango! Teta Sandra yongeye kugaragara mubihe byiza na Weasel [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 14, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini Teta Sandra n’umugabo we Weasel batabana neza bongeye guhamya ko basubiranye ndetse ko ubu bongeye kubaka umuryango.

Sponsored Ad

Mu kiganiro n’ibitangamakuru byo muri Uganda, Weasel yemeje ko Sandra Teta bongeye gusubirana ndetse ko yari amukumbuye cyane.

Mu magambo ya Weasel ati: ”Ntabwo yari yaragiye bya nyabyo. Yari mu biruhuko by’igihe gito ariko twari dukumburanye ubu tumeranye neza.”

Atanyuze ku ruhande ubwo yabazwaga ikintu yari akumbuye cyane kuri Sandra Teta yagize ati: ”Nari nkumbuye ibiryo byiza yateguye, ibindi bisigaye ndumva ntiteguye kuba nabishyira mu itangazamakuru.”

Mu byishimo byinshi amwenyura bidahagarara, Weasel yashimangiye ko bombi bitegura kwereka abantu ibirori.

Sandra ari mu banyarwandakazi bafite izina rihagaze neza mu myidagaduro nyarwanda kuva mu myaka itari micye ishize.

Yanyuze mu marushanwa y’ubwiza anakundana n’ibyamamare bitandukanye.

Kuri ubu afitanye abana 2 na Weasel nubwo uyu mugabo asanzwe afite abana bivugwa ko barenga 10, gusa we yemeza ko afite 4.

Hasohotse amashusho ya Teta na Weasel basomana mu gihe amakuru yisubirana ryabo akomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga

Akanyamuneza kongeye kuba kose nyuma y’amezi agera ku icyenda Weasel na Teta bafitanye ibibazoNubwo basanzwe babana banafitanye abana 2, Weasel yatangaje ko bitegura kwereka ababyeyi n’inshuti ibirori by’ubukwe bwabo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa