Aisha avuze igitera abakobwa gukunda abasaza kurusha abahugu batarashaka
Yanditswe: Wednesday 16, Oct 2024

Muri iki kinyejana abantu benshi bakunze kwitotombera ko abakobwa basigaye bakundana ndetse bakanashyingiranwa n’abasaza, aho gukundana n’abasore bari mu kigero kimwe, bigatuma abasore benshi bavuga ko batakibona abageni. Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi, Aisha yumvikanishije impamvu zitandukanye zituma abakobwa bikundira abasaza zirimo kuba babitaho kurusha abasore. Yagize ati: “Ukabona umukunzi wawe arakundana n’umusaza ukababara, ariko uzi ukuntu abantu bakuru bagira keya (Care). Icya mbere baba bafite abana mungana, akwitaho nk’umwana yibyariye, uko ubona amuha amafaranga y’ishuri akajya ku ishuri, ni nako nawe aguha byose.” Yongeraho ati: “Naho abasore umubwira ibihumbi ijana akumva ni milliyoni ebyiri, ariko uwo musaza ibihumbi 100 abikuguriramo icyo kunywa akaza no kuguha andi ukitahira, kandi umusore nta n’impano yaguha yayo mafaranga.” Nubwo avuga ibi ariko ngo ntabwo aribyo Aisha yivugira, ahubwo ni ukumenera abahungu amabanga y’abakobwa, kugira ngo bige kwita ku bakunzi babo, barekere aho kujya mu basaza. Uyu mukinnyi wa filime avuga ko kuba abakobwa batitabwaho, ngo abasore bababarira iminsi yabo y’uburumbuke kugira ngo bagire igihe cyo kuryamana na bo, kandi nta n’ikintu na kimwe cyabo bazi. Ati: “Umukobwa ari mu mihango urugero, nta kunyitaho nta n’imbuto urimo kumushyira, nta kotekisi igura igihumbi wanzaniye, ariko urimo kumubarira iminsi ngo uzamuhamagare aze kugusura!” Aisha avuga ko nubwo uko kuri abakobwa batakuvuga ariko iby’ibyo byose yavuze n’ibindi ngo ari byo bituma abakobwa bakunda abasaza ntibakunde abasore. Aisha avuze ibi nyuma y’uko aherutse kurikoroza ubwo yumvikanaga mu kiganiro avuga ko abasore beza bose bagiye mu mutwe w’ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu bazwi nka CTU, ko abasigaye ari amagweja n’ibimonyo, nubwo nyuma yaje kuvuga ko atari azi ko ari igitutsi byanatumye asaba imbabazi abo byarakaje.
Muri iki kinyejana abantu benshi bakunze kwitotombera ko abakobwa basigaye bakundana ndetse bakanashyingiranwa n’abasaza, aho gukundana n’abasore bari mu kigero kimwe, bigatuma abasore benshi bavuga ko batakibona abageni.
Mu kiganiro yagiranye n’imwe muri televiziyo zikorera kuri murandasi, Aisha yumvikanishije impamvu zitandukanye zituma abakobwa bikundira abasaza zirimo kuba babitaho kurusha abasore.
Yagize ati: “Ukabona umukunzi wawe arakundana n’umusaza ukababara, ariko uzi ukuntu abantu bakuru bagira keya (Care). Icya mbere baba bafite abana mungana, akwitaho nk’umwana yibyariye, uko ubona amuha amafaranga y’ishuri akajya ku ishuri, ni nako nawe aguha byose.”
Yongeraho ati: “Naho abasore umubwira ibihumbi ijana akumva ni milliyoni ebyiri, ariko uwo musaza ibihumbi 100 abikuguriramo icyo kunywa akaza no kuguha andi ukitahira, kandi umusore nta n’impano yaguha yayo mafaranga.”
Nubwo avuga ibi ariko ngo ntabwo aribyo Aisha yivugira, ahubwo ni ukumenera abahungu amabanga y’abakobwa, kugira ngo bige kwita ku bakunzi babo, barekere aho kujya mu basaza.
Uyu mukinnyi wa filime avuga ko kuba abakobwa batitabwaho, ngo abasore bababarira iminsi yabo y’uburumbuke kugira ngo bagire igihe cyo kuryamana na bo, kandi nta n’ikintu na kimwe cyabo bazi.
Ati: “Umukobwa ari mu mihango urugero, nta kunyitaho nta n’imbuto urimo kumushyira, nta kotekisi igura igihumbi wanzaniye, ariko urimo kumubarira iminsi ngo uzamuhamagare aze kugusura!”
Aisha avuga ko nubwo uko kuri abakobwa batakuvuga ariko iby’ibyo byose yavuze n’ibindi ngo ari byo bituma abakobwa bakunda abasaza ntibakunde abasore.
Aisha avuze ibi nyuma y’uko aherutse kurikoroza ubwo yumvikanaga mu kiganiro avuga ko abasore beza bose bagiye mu mutwe w’ingabo zishinzwe gucunga umutekano w’Umukuru w’Igihugu bazwi nka CTU, ko abasigaye ari amagweja n’ibimonyo, nubwo nyuma yaje kuvuga ko atari azi ko ari igitutsi byanatumye asaba imbabazi abo byarakaje.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *