Akagambane k’abapasiteri, amarozi,…ibyo utamenye kuri Eddy Kamoso wamamaye kuri Radio10
Yanditswe: Monday 02, Mar 2026
Umunyamakuru Eddy Kamoso, akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana wabaga i Burundi mu 2015 haba imvururu zo guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza, yahishuye ko icyo gihe yasubiranye mu Rwanda n’umugore we wari utwite bafata urugendo nta kintu bafite, bafashwa na Producer Ishimwe Clement wa Kina Music n’umugore we Butera Knowless.
Yabigarutseho mu Kiganiro yagiranye na IGIHE, agaruka ku rugendo rwe rw’ubwamamare yakomoye ku gutangirira itangazamakuru kuri Radio10 mu 2004.
Mu 2004 ni bwo Eddy Kamoso yatangije Ikiganiro ‘Imbaraga mu Guhimbaza’, nyuma aza gukorera izindi radiyo zo mu Rwanda ndetse ajya gukorera ikiganiro nk’icyo kuri radiyo y’i Burundi.
Ubwo habaga imvururu i Burundi mu 2015 zatumye benshi bahungira mu bihugu by’abaturanyi birimo n’u Rwanda, Eddy Kamoso yerekeje mu Rwanda ari kumwe n’umugore we.
Kamoso ati ‘‘Umugore wanjye yari atwite. Yari afite inda y’amezi abiri y’umwana wacu wa Kabiri, ntabwo yari kubyarira hariya. Biba ngombwa ko tuza hano, kandi tuza mu buryo bubi cyane nta kintu na kimwe tuzanye [...]. Sinkunze kuvuga abantu barapfuye, ariko Clement yandutiye benshi cyane. Hari n’abo yandutiye bo mu muryango wanjye dufitanye isano y’amaraso.’’
Kamoso yasobanuye ko akigera mu Rwanda, Ishimwe Clement ari mu babimenye mbere amusaba ko bakorana, akamuguriza amafaranga, ku buryo nta kintu yigeze abura agifite ndetse amuba hafi no kurusha abari barakoranye na we mbere igihe kinini.
Yagambaniwe n’abapasiteri bamuroga inzoka
Eddy Kamoso kandi yahishuye ko mu kiganiro ‘Imbaraga mu Guhimbaza’ akora kuri Radio10 gitambuka ku Cyumweru hari abo yagiye asengera ari kuri radiyo bagakira, bigatuma aho kujya mu materaniro baguma mu ngo bakamukurikira kuri radiyo.
Ibi ngo byamuteranyije n’abapasiteri bamwe batangira kumurwanya.
Ati ‘‘Ikiganiro Imbaraga mu Guhimbaza cyubatse amateka [...] Hariho n’igihe nari kuri Radio10 hano hepfo aho turi gukorera Sopetrade banyoherereza inzoka mu modoka ndi kujya kuri radiyo.’’
Mu 2021 kandi, habaye bombori bombori abanyamakuru barimo Sam Karenzi, Axel Horaho Kalisa Bruno Taifa, Kazungu Claver bakoraga Ikiganiro ‘Urukiko” kuri Radio10, baratatana.
Icyo gihe byateje impaka mu bayikurikiraga bamwe batangira kuvuga ko abari inkingi za mwamba zayo ubwo bagiye izasenyuka. Eddy Kamoso yavuze ko yahise afata umwazuro wo gusubira kuyikorera akanakora adahembwa umushahara, kugira ngo radiyo yamureze idasenyuka nk’uko byavugwaga.
Eddy Kamoso kandi yakomerekejwe no gutandukana n’umugore we wa mbere, ariko Imana imushumbusha undi, afata umwanzuro wo guhagarika iby’ubwamamare kugira ngo babanze bubakane umuryango.
Byatumye mu 2016 ahagarika ibitaramo bya ‘Gospel’ yateguraga, asezeranya umugore we ko azabisubiramo imfura yabo igize imyaka 12. Yatangaje ko azabisubukura nyuma y’umwaka.
Eddie Kamoso yakomoje ku buryo yagambaniwe n’abapasiteri, abarozi, urushako rwe ndetse n’uko yaje gufashwa na Kina Music

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *