skol
fortebet

Akarere ka Rwamagana kasubitse ubukangurambaga bwa Mwiseneza Josiane ku munota wa nyuma

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Wednesday 20, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana, bwamenyesheje Mwiseneza Josiane n’abanyarwenya bagombaga kumufasha muri ubu bukangurambaga, ko igikorwa bateguye cyo gukora ubukangurambaga ku igwingira ry’abana kigomba guhagarikwa.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, ahagombaga kubera igikorwa witwa Zamu Daniel, yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimumenyesheje bamusubiza ko babibwiye akarere gusa mu gicuku nibwo Josiane na bagenzi be babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.

Mwiseneza Josiane yahisemo gutangirira umushinga we mu karere ka Rwamagana ariko abayobozi bako bavuze ko nta kibazo cy’igwingira ry’abana bafite bityo iki gikorwa kitagomba gukorerwa mu karere kabo.

Ubwo Josiane yatekerezaga gutangirira iki gikorwa,yaganiriye na Visi Meya wa Rwamagana,amuha ikaze ariko ku munota wa nyuma babihagaritse.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza impamvu yo gusubikwa kw’iki gikorwa cyari giteganyijwe uyu munsi saa munani, ariko abafana ba Mwiseneza Josiane barakaye bikomeye.

Akarere ka Rwamagana kakomye mu nkokora umushinga wa Mwiseneza Josiane

Ibitekerezo

  • Quinta, Josiane ibyo agiye gukora abifitiye uburenganzira mu gihe cy’umwaka umwe agendera kuri statut ya Miss Rwanda or Inspiration Back Up comme actions sociales collectives public. Hanyuma nyuma y’umwaka yashaka gukomeza ibyo bikorwa individuellement akazabona gusaba statut muri RGB nk’umuryango udaharanira inyungu cyangwa indi catégorie professionnelle libre.

    Mbabaze, Josiane ibyo agiye gukora ibifitiye uburenganzira? Aragenda nkumuryango udaharanira inyungu, sasa agomba kubanza gukora status kandi ntazayikora ari umwe, ikindi azasaba icyangombwa cyagateganyo mukarere association ye izakoreramo, ubundi ajye murieRGB, sasa ubu aragenda nkande? Nace muri izo nzira bazamwemerera

    Uwahawe n’Imana ntiyakwa n’abantu.Mwiseneza yaramamaye azakomeza yamamare Niyo bagira bate. Murakoze

    Abanyafurika turi babangamwabo. Ntimunatangazwe nuko byaba byaranahagaritswe nabari hejuru yakakarere.

    Birabe ibyuya ,

    nibareke abereke ko bahari niyo mpanvu batinye Mayor aratashye tuu

    uyu mukobwa azabambika ubusa rya tekinica ryanyu rijye kukarubanda. ikibazo ni mobilization ikibazo suko ntagwingira riri aho yaragiye gutangirira igikorwa cye. abarya iby’abakene bagatuma abana bagwingira kababayeho.

    Umva nawe buriya banzeko azagaragazako imihugo yabo utashyizwe mubukorwa bityo bamukumura hakirikare ngo atabasebya

    Ese amakosa se ni aya V/moyor cg ni aya Miss?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa