skol
fortebet

Akiwacu Colombe mu byishimo byinshi ku isabukuru ye y’amavuko ,nyuma yo kubona Master’s ya Kabiri.

Yanditswe: Monday 01, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu munsi tariki ya 1 Ugushyingo nibwo Miss Akiwacu Colombe wabaye nyampinga w’akane w’u Rwanda yagize isabukuru y’amavuko , nyuma yaho abonye mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Master’s degree] mu isesenguramakuru [Data Analysis] yakuye muri Ecole de l’Intelligence Artificielle yo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa ikaba ibaye iya kabiri agize.

Sponsored Ad

Akiwacu Colombe abinyujije kuri konti ye Twitter kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, avuga ko umwaka wari ushize akurikirana amasomo ye mu bijyanye no gusesengura amakuru [Data Analyst] ari nabyo yahawemo ‘masters’.

Miss Akiwacu Colombe yasoje amasomo mu ishuri IA School - L’école de l’Intelligence Artificielle, avuga ko ari ibyishimo bikomeye kuri we.

Mu Ukuboza 2020, ni bwo Miss Akiwacu Colombe yahawe impamyabumenyi ya mbere y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree] mu bijyanye n’ubucuruzi bukorera kuri murandasi [Digital Marketing].

Icyo gihe yanditse avuga “Nahoze ntekereza ko uyu ari umusozo none n’ink’intangiriro ry’ahazaza hafite umucyo mu gusangiza ubumenyi mfite n’ababucyeneye, no kongera kwiyibutsa urugendo rurerure nakoze kugira ngo ngere kuri iyi ntambwe ko rwari rukwiriye.”

Uyu mukobwa aheruka mu Rwanda, aho yatashye ku mugaragaro inzu yubakiye Intwaza, iri mu Kagari ka Bwiza umurenge wa Kigabiro. Ni umwe kandi mu bari mu kanama nkemurampaka kemeje ko Umunyana Shanitah yegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019.

Mu 2018, Miss Akiwacu Colombe yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu masomo yerekeye ubucuruzi aho yigaga mu Bufaransa. Ni amasomo yakurikiranye kuva mu 2015, ayasoza mu 2018.

Miss Akiwacu Colombe yatangaje ko yahawe indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza [Master’s Degree]

Miss Akiwacu yatangaje ko yishimiye iyi mpamyabumenyi ya Kaminuza yahawe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa