Umuhanzikazi, umwanditsi w’indirimbo ndetse n’umucuranzi w’icyamamare Alicia Keys ari mu bantu bari kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba ko hashyirwaho burundu ingingo izwi nka Equal Rights Amendment (ERA) mu Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yasohoye ku Munsi w’Ubwigenge bwa Amerika, Alicia Keys yavuze ko n’ubwo iki gitekerezo kimaze imyaka isaga ijana kivugwa, abagore bo muri iki gihugu kugeza ubu badafite ingingo isobanutse mu Itegeko Nshinga ibizeza uburenganzira bungana n’ubw’abagabo.
Yagaragaje ko igihe kigeze ngo habeho impinduka zituma ihame ry’uburinganire rishyirwa mu mategeko y’ikirenga y’igihugu, ashimangira ko byatanga uburinzi busesuye ku burenganzira bw’abagore.
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, aho yakiriwe mu buryo butandukanye. Bamwe bashimye ubutumwa bwe, bavuga ko hakiri ibibazo byinshi birebana n’uburinganire bikwiye gukemurwa binyuze mu mategeko, mu gihe abandi bagaragaje ko batabona impamvu yo kongeramo indi ngingo, bavuga ko abagore basanzwe bafite uburenganzira busesuye.
Hari n’abagaragaje impungenge ko ishyirwa mu bikorwa rya Equal Rights Amendment rishobora kuzagira ingaruka ku zindi mpaka zimaze igihe muri Amerika, zirimo izirebana n’uruhare rw’abakinnyi bahinduye igitsina mu marushanwa y’abagore.
Kugeza ubu, ubutumwa bwa Alicia Keys bukomeje kugibwaho impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batanga ibitekerezo bitandukanye ku kamaro cyangwa ku ngaruka z’iri tegeko risabwa kwinjizwa mu Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *