skol
fortebet

Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya

Yanditswe: Saturday 14, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Aline Gahongayire yabwiye Miss Muheto amagambo akomeye nka Nyampinga w’u Rwanda mu bihe bitoroshye anenga cyane abantu bigize abacamanza abasaba kureka ibihe bikagena igihe.

Sponsored Ad

Muri iki gihe irushanwa rya Miss Rwanda ryajemo ibibazo kumbugankoranyambaga zitandukanye ibiganiro byinshi usanga bishingiye kuri iri rushanwa bamwe mu byamamare nabo bari kugira icyo bavuga kuri Miss Rwanda.

Mu kiganiro na Yago Aline Gahongayire yavuze ku bantu bigize abacamanza abibutsa ko ibihe bibi umuntu arimo bidakwiye guha urwaho abantu bo kumuvuga nabi kuko baba batazi ejo ikizavamo.

Ibyo yabivuze akomoje kuri Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda ukurikiranyweho ibyaha bitatu birimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko ryakorewe abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu myaka itandukanye.

Aline Gahongayire yasabye abantu kwirinda gukomeza gutera amabuye Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid mu magambo yagize ati" Ntago dukwiye kumutera amabuye cyangwa gukomeza kumucira imanza kuko niba yaranakosheje koko ashobora kubabarirwa cyangwa se agahanwa ariko icyaba cyose ntago dukwiye kwirengagiza ko ari umuntu ku isi nta mwere ubaho, kandi ntidukwiye kwirengagiza ko hari ibyiza byinshi yakoze no kuba hari ba Nyampinga babayeho bakiteza imbere, imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange nuko n’umuyobozi wabo yabaga yabigizemo uruhare".

Umunyamakuru yamubajije ubutumwa yagenera Miss Muheto nk’umuntu wabaye Miss Rwanda mu bihe bitoroshye ndetse kugeza ubu abenshi bakaba bamufata nkaho ariwe mpamvu y’ibirimo kuba byose Aline Gahongayire yagize ati" Muheto kugeza ubu aracyari Nyampinga w’u Rwanda kuko aracyafite ikamba ikintu akwiye kumenya nuko igihe cye cyo gukora ari iki ati" Miss Rwanda igendera ku bintu bitatu birimo ubwenge, ubwiza ndetse n’umuco, kuba yarabaye Nyampinga n’uko ibyo byose yari abyujuje iki nicyo gihe cye gukoresha bwa bwenge afite umuco kandi no kuba arimo kuvugwa ntago byamukuyeho ubwiza bwe.

Uyu muramyi yagereranyije Miss Muheto na Esiteri wo muri Bibiliya anamusaba gusoma inkuru ye kuko yanesheje mu gihe urugamba rwari rukomeye arangije amusaba guceceka agatuza mu magambo meza yagize ati" Singombwa ko uhereza ibisobanuro abatabikeneye umuhanga mwiza arwana bucece, asoza amubwira ko amukunda kandi amwubaha.

Aline Gahongayire yamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akunze no kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abantu ndetse tugenda tubona ubuhamya bwa benshi bushimangira ko yahinduye ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa