Aline Gahongayire yahamije ko afitanye umubano mwiza na Gabriel batandukanye
Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017
Aline Gahongayire, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko ameranye neza n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye byeruye mu minsi ishize.
Uyu muhanzikazi avuga ko kuva yashakana n’umugabo we kuwa 20 ukuboza 2013 batigeze bumvikana mu rugo rwabo ari nayo mpamvu buri wese yanyuze ize nzira.
Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima (...)
Aline Gahongayire, umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yatangaje ko ameranye neza n’umugabo we Gahima Gabriel batandukanye byeruye mu minsi ishize.
Uyu muhanzikazi avuga ko kuva yashakana n’umugabo we kuwa 20 ukuboza 2013 batigeze bumvikana mu rugo rwabo ari nayo mpamvu buri wese yanyuze ize nzira.
Yagize ati “Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye. Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu...”
- Gahongayire agiye kwagura muzika ye...
Mu kiganiro na TNT, Gahongayire yatangaje ko ameranye neza n’uwahoze ari umugabo we n’ubwo batandukanye ariko ko ‘bafitanye umubano mwiza ndetse ko nyuma yo kunaniranwa nk’umugabo n’umugore ubucuti busanzwe bwarakomeje’.
Yagize ati “Ibintu byose tunyuramo bikwiye kutubera isomo, igihe namaranye n’uwahoze ari umugabo wanjye byanyigishije byinshi. Nubwo tutakiri kumwe ariko turishimye kandi turacyari inshuti. Ibyo gushinga urugo rugakomera byaranze ariko dufite amahoro.”
Nyuma y’isenyuka ry’uguro rwa Gahongayire, Gahimana Gabriel yashatse undi mukobwa bakundana witwa Abizera Paola wiga muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi).
- Aline yemeje ko afitanye umubano mwiza n’umugabo we batandukanye
Gahongayire yatangaje ko kugeza ubu atakwihutira kongera gushaka umugabo kuko hari ibikomere atarakira.
Ati “Ntabwo byihutira kuko hari ibisebe bikeneye gukira muri njye, hari n’ubundi buhamya Imana igomba kunyubakira ariko ntabwo nzabaho njyenyine kuko ndi umunyamugisha. Ntabwo ndi mubi Imana izampa undi, nzabona undi mugabo ntabwo nzakomeza kubaho gutya. Undi mugabo nzamushaka, ko nkiri muto se!”
Muri iki kiganiro Aline yavuze ko muri uyu mwaka wa 2017 ateganye kujya muri Amerika kuhakorera ivugabutumwa ndetse ko ateganya no kujya ku mugabane w’uburayi.
Arateganya kandi gutangira gukora indirimbo z’icyongereza n’igishwali kugirango akomeze kwagura muzika ye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *