skol

Alliah Cool yakiriwe nk’umwamikazi ,nyuma yo guhabwa inshingano muri UN [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 1 March 2022

Umunyamidelikazi akaba n’umukinnyi wa Firime Isimbi Alliance uzwi ku izina rya Alliah Cool, yageze I Kanombe yakirwa nk’umwamikazi n’abafana be bamufasha kwishimira intambwe yateye yo kuba yarashyizwe mu Ihuriro ry’aba Ambasaderi ba Loni b’Amahoro, International Association of World Peace Advocates (IAWPA).


Yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare 2022 akubutse mu gihugu cya Nigeria.

Alliah Cool yaranzwe n’amarira y’ibyishimo, agaragaza ko atari yiteze isinzi ry’abantu bamwakiriye barimo abafana be bari bitwaje ibyapa, bambaye imipira yanditseho amazina ye bamuha ikaze, bitwaje indabo n’ibindi.

Yakiriwe n’abarimo Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya, Mukayizera Djalia Nelly [Kecapu], Abanyamakuru b’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, Anitha Pendo, Ingabire Egidie Bibio [Wari ukuriye akanama kemeje abakobwa 20 bagiye mu mwiherero wa Miss Rwanda] n’abandi.


Ku wa 11 Gashyantare 2022, ni bwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy’Abanya-Nigeria, One Percent International MGT, yatangajwe muri ba Ambasaderi b’Umuryango w’Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN Eminent Peace Ambassador].

Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wa INYARWANDA dukesha iyi nkuru , Isimbi yavuze ko yagizwe Ambasaderi kubera ‘imyidagaduro, cinema no kuba u Rwanda ari igihugu giha umwari n’umutegarugori ijambo umuntu akitinyuka akaba abasha kugera ku bintu bikomeye nk’ibi ngibi kubera uburenganzira duhabwa n’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko kugirwa Ambasaderi anabikesha kandi filime ye ‘Alliah The Movie’ yamurikiye muri Nigeria bwa mbere. Avuga ko icyo gihe ayimurika, abashinzwe inyungu ze batumiye abantu batandukanye, avuga ku rugendo rwo kwiyubaka rw’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Mbabwira aho u Rwanda rwavuye nyuma ya Jenoside n’ahantu twifuza ko tugera bityo bumva ko ari byiza kuba bampa ubwo burenganzira bwo kugarura amahoro ku Isi. Kuba Ambasaderi w’amahoro ku Isi.”

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Reba uburanga bw’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania...

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Halima Kopwe w’imyaka 23...
21 May 2022 0

Miss Ruzindana Kelia yagaragaje uruhare rwe mu gufasha Urubyiruko kwiga...

Mu gikorwa cyo gutaha ingoro y’amateka yo kwigira kw’Abanyarwanda i Nyanza,...
21 May 2022 0

Bimwe mu bintu abakobwa badakunze kuvugishaho ukuri

Abantu benshi usanga hari ibintu usanga bafata nk’ibanga ryabo kuburyo...
21 May 2022 0

Ya dosiye ya Miss Elsa yahawe Urukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwashyikirije Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro...
20 May 2022 0

Sobanukirwa imwe mu migenzo ikunzwe gukorwa mu bukwe n’inkomoko...

Abantu benshi bakunze kwibaza kuri imwe mu migenzo ikorerwa mu bukwe...
20 May 2022 0

Hamenyekanye igihe igice cya kabiri cya "SQUID GAME"yakunzwe na benshi...

Benshi baracyategereje amakuru mashya y’igihe filimi "Squid Game" Season...
20 May 2022 0