Ally Niyonzima wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda yambitse impeta umukunzi we
Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2023

Ally Niyonzima wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda ubu akaba akinira Bumamuru FC yo mu cyiciro cya mbere mu Burundi, yambitse impeta umunyamideli
w’Umunyarwandakazi witwa Muni Bosslady ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa usanzwe utuye muri Nouvelle Zélande yageze i Bujumbura, agiye gusura umukunzi we Ally Niyonzima.
Uyu musore na we wari uhishiye umukunzi we ibanga ry’uko yifuza ko yazamubera umugore ubuzima bwe bwose, yaje gufata icyemezo cyo kubimusaba ndetse ahita anamwambika impeta y’isezerano ry’urukundo rwabo.
Muni Boss Lady yavukiye mu Rwanda mu Karere ka Rubavu, nyuma ajyana n’ababyeyi be muri Nouvelle-Zélande. Uyu mukobwa uvuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi na se w’Umuhinde, ubu avanga akazi k’ubuganga no kumurika imideli byo adakora kinyamwuga.
Mu 2018, Muni Boss Lady yapfushije umugabo bari bamaze igihe gito bashakanye, Kapaya Christus.
Mu mwaka wa 2019 nibwo byatangiye kumenyekana ko yinjiye mu rukundo n’umukinnyi w’Umunyarwanda, Ally Niyonzima.
Muni Boss Lady yamenyekanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo yakundanaga n’umugabo we wa mbere. Aba bombi bakunze gusangiza ababakurikira uburyohe bw’urukundo rwabo mu bihe bitandukanye, bifashishije amafoto.
Nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana, yaje kwisanga akundana na Niyonzima ukina hagati mu kibuga wanyuze mu makipe nka Mukura Victory Sports, AS Kigali, APR FC na Rayon Sports, akaba umukinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *