Alto uri mu bahanzi bamaze kwigwizaho igikundiro mu muziki Nyarwanda, ariko ugongwa no kubura ubushobozi buhagije bwo gukora ibihangano ahozaho, yabonye umujyana ugiye kujya amukurikirana umunsi ku wundi, ari nawe uzamufasha kongera ibihangano akora bikaba byinshi.
Uyu muhanzi agiye kurebererwa inyungu na Mustapha Kayitare benshi bazi nka Mustapha Kiddo mu myidagaduro. Uyu mugabo wabaye umunyamakuru kuri radiyo zitandukanye mu Rwanda, akanakorana bya hafi n’abahanzi barimo Nasson na Mani Martin, agiye gukorana na Alto mu gihe cy’imyaka itatu.
Kayitare agiye gukorana na Alto mu kumenyekanisha ibihangano bye, mu gihe uruganda rwa Roots Investment Group, binyuze mu kinyobwa cyarwo rwise ‘Be One Gin’ uyu muhanzi azajya yamamaza, arirwo ruzajya rushora imari mu bijyanye n’umuziki we.
Alto agiye gukorana n’iki kigo ndetse na Mustapha Kayitare mu gihe cy’imyaka itatu ishobora kongerwa.
Kayitare yavuze ko yatekereje gukorana na Alto kuko ari umuhanzi mwiza asanzwe akunda kandi na nyiri Roots Investment Group, akaba akunda uyu muhanzi kandi amwifuriza gutera imbere kurushaho.
Ati “Ni umuhanzi nakunze impano ye, nasanze n’umushoramari wa Roots Investment Group, akunda Alto biba byiza kurushaho. Inshingano zikomeye yampaye zirimo ko ntagomba kubera ikibazo uyu muhanzi, icyo tumwifuzaho ni uko atera imbere nk’inshuti kandi nk’umuntu ufite impano, rero ntako byaba bisa ejo Alto abaye undi muntu ukomeye tubigizemo uruhare. Icya mbere dushaka muri Alto ni uko atera imbere.”
Alto yashimye iki kigo kigiye kumufasha mu muziki ndetse n’umujyanama mushya yabonye, avuga ko bigiye kumufasha mu iterambere ry’umuziki we wari usanzwe ugenda biguruntege kubera ubushobozi bwo gukora indirimbo nyinshi bwabaga buke.
Ati “Mu myaka maze mu muziki ni ubwa mbere mpuye n’abantu bangana gutya, bose tugahura ari inshuti zanjye. Ari abantu banjye kandi b’ingenzi. Buri wese uri hano afite icyo yamfashije. Ndashimira Roots Investment Group gushora imari mu muziki wanjye. Ni intambwe ikomeye. Ndashimira abantu bose batigeze bamvaho kuva natangira umuziki kuva mu 2018.”
Muri aya masezerano Alto yasinye yemerewe gukorerwa indirimbo zitari munsi y’eshatu buri mwaka z’amajwi n’amashusho, kumushakira ibitaramo yaba ibyateguwe n’umujyanama we cyangwa ibindi byateguwe n’abandi no kumushakira akandi kazi.
Ibihangano byose bizakorwa bigizwemo uruhare na Roots Investment Group na Kayitare Mustapha, bizaba ari ibya Alto ijana ku rindi.
Ku ikubitiro Alto nyuma yo gusinya aya masezerano y’imikoranire, Alto yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise “Nikosa”, yakozwe mu buryo bw’amajwi na Santana Sauce mu gihe amashusho yakozwe na Director C.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *