skol

Alyn Sano yizeye kunguka izindi nshuti muri Calfornia

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ya muzika izwi nka NAMM Show 2026, ibera muri Leta ya California.

Iyi nama yatangiye ku wa 20 ikazageza kuri uyu wa 24 Mutarama , mu gihe ibikorwa byo kumurika no kwerekana ibikoresho bya muzika biteganyijwe kuva ku wa 22 kugeza ku wa 24 Mutarama.
Irabera ahitwa Anaheim Convention Center mu Mujyi wa Anaheim.

NAMM Show ni inama ikomeye ihuriza hamwe abantu batandukanye bakora umuziki ku Isi, barimo abahanzi, abakora ibikoresho bya muzika, abatunganya amajwi n’abandi bafasha guteza imbere Uruganda rw’umuziki.

Alyn Sano yagaragaje ko yishimiye aya mahirwe yo kwitabira iyi nama, ayifata nk’intambwe ikomeye mu mwuga we.

Avuga ko iyi nama izamufasha guhura n’abantu batandukanye bakora mu ruganda rwumuziki ku rwego mpuzamahanga no kwiga byinshi byamufasha guteza imbere umuziki we.

Biteganyijwe ko azabona umwanya wo kuganira n’abandi bahanzi n’abatunganya indirimbo, bityo bikazamufasha kubona amahirwe yo gukorana n’abandi bahanzi mpuzamahanga.

Byitezwe kandi ko azanasura ahantu hatandukanye muri Amerika ndetse anasura inshuti ze mbere yo kugaruka mu Rwanda.

Kwitabira iyi nama nintambwe ikomeye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga no guteza imbere impano z’abahanzi Nyarwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa