skol
fortebet

Ama Challenge y’indirimbo “Partition”yakozwe na Beyoncé akomeje kubica ku Isi yose[Video]

Yanditswe: Wednesday 23, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho y’ama Challenges y’indirimbo ya Beyoncé yitwa “Partition” akameje kubica kumbuga nkoranyamba byumwihariko Tiktok na Instagram, ndetse n’abamwe mu banyarwanda by’umwihariko abanyarwandakazi batangiye kuyikoresha.
“Partition” n’indirimbo Beyoncé yanditse mu mwaka wa 2013 ariko muri Mutarama 2022 nibwo yongeye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo abantu bari bari kuyibyina.
Umunyarwenya wo muri Amerika Atsuko Okatsuka, ku wa 3 Mutarama nibwo yafashe amashusho ayashira kuri (...)

Sponsored Ad

Amashusho y’ama Challenges y’indirimbo ya Beyoncé yitwa “Partition” akameje kubica kumbuga nkoranyamba byumwihariko Tiktok na Instagram, ndetse n’abamwe mu banyarwanda by’umwihariko abanyarwandakazi batangiye kuyikoresha.

“Partition” n’indirimbo Beyoncé yanditse mu mwaka wa 2013 ariko muri Mutarama 2022 nibwo yongeye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburyo abantu bari bari kuyibyina.

Umunyarwenya wo muri Amerika Atsuko Okatsuka, ku wa 3 Mutarama nibwo yafashe amashusho ayashira kuri Tiktok ari kumwe na nyirakuru, abyina amanuka bizwi nka ‘Squatting’ harimo iyi ndirimbo.

Kuva icyo gihe abantu batangiye kuyibyina bagashyira kuri Tiktok cyangwa kuri Instagram ku gace ka Reels. Byaje gukomera ku wa 16 Gashyanatare ubwo Kerry Washington yakoraga nk’ibi yarangiza akandikaho ngo #DropChallenge.

Abantu bakoresha izi mbuga bahise batangira gukora aya mashusho cyane. Biragoye ko wajya kuri Tiktok cyangwa Reels za Instagram ngo urenge video ebyiri utarabona iyi challenge.

Aya mashusho no mu Rwanda yatangiye guca ibintu bihera ku bakozi b’ikigo Illume bayikoze, bigakwira no mu bandi bakoresha imbuga nkoranyambaga barimo na Miss Nishimwe Naomie, Umunyamakuru akaba n’umunyamideli Christelle Kabagire na bagenzi be, abanyamakuru b’ikiganiro Ishya n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa