skol

AMAFOTO: Madebeats yimukiye mu Bwongereza

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Mucyo David wamenyekanye ku izina rya Madebeats mu gukora imiziki no kuyitunganya yerekeje mu Bwongereza aho agiye gutura akanahakorera akazi ke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nzeri 2022 ni bwo Madebeats yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe aho yari aherekejwe n’inshuti ze nke zirimo DJ Pius.

Madebeats ubwo yari mu kiganiro n’Igihe yavuze ko nagera mu Bwongereza agomba kunyura i Londres gato kuko hari ibyo agomba kuhafata, ubundi agakomereza i Manchester aho azaba atuye.

Abajijwe ikimujyanye, Madebeats yagize ati “Nagize amahirwe mfite ibyangombwa byo kuhakorera umuziki, urebye nimukiyeyo ariko ni naho ngiye gukorera.”

Madebeats avuga ko hari abantu bagiye bakorana ibiganiro bitandukanye ku buryo yizeye ko mu muziki agiye kuzamura urwego rwe ndetse n’urwa muzika y’u Rwanda muri rusange.

Uyu mugabo yanaboneyeho akanya ko guhamya ko mu bintu agiye kwitaho harimo no gutunganya indirimbo z’abahanzi bakoranye mu minsi ishize yari atararangiza.

Abajijwe niba hari abahanzi b’i Burayi bari kuganira uko yabafasha, yagize ati “Mbirimo hari abo twavuganye ariko nshaka kugerayo tukabona kunoza gahunda.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa