skol
fortebet

AMAFOTO: Cyuzuzo wa KISS FM yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi

Yanditswe: Tuesday 25, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa Kiss FM, Cyuzuzo Jeanne d’Arc unamenyerewe mu kiganiro ‘Ishya’ gitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi nyuma y’amezi 11 yambitswe impeta n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba bitegura kurushinga mu minsi ya vuba.

Sponsored Ad

Ibi birori byitabiriwe n’inshuti za Cyuzuzo ziganjemo abakora itangazamakuru barimo; Aissa Cyiza , Antoinette Niyongira, Michèle Iradukunda, Kamanzi Natasha, Rita Umuhire, Mucyo Kago Christella, Aissy Nakure n’abandi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Cyuzuzo yasangije abasaga ibihumbi 60 bamukurikira kuri Instagram amafoto y’uko ibirori bye byo gusezera ubukumi byari byifashe.

Ni amafoto yarahekejwe n’ amagambo ashimira inshuti ze zamubaye hafi muri urugendo yitegura gusoza vuba aha.

Ati “ Ku nshuti zanjye zidasanzwe. Mwakoze cyane !! mwatumye ngira ibihe byiza mu bukumi bwanjye.”

Ku mugoroba wa tariki 5 Ukuboza 2021, nibwo Cyuzuzo yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango yambikiwemo impeta na Niyigaba.

Kugeza ubu itariki y’ubukwe bwabo ntiratangazwa, gusa amakuru ava mu nshuti zabo za hafi avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzasiga Cyuzuzo ari umugore wa Niyigaba bamaze igihe kinini bakundana.

Cyuzuzo amaze imyaka itari mike mu itangazamakuru, yakoreye Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa