skol
fortebet

AMAFOTO:Eddy Kenzo yagaragaye akina umupira w’amaguru i Nyamirambo

Yanditswe: Wednesday 27, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda no muri Afurika muri rusange wamamaye nka Eddy Kenzo yagaragaye akina umupira w’amaguru i Nyamirambo kuri Stade ya Mumena.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi yagaragaye akina umupira w’amaguru i Nyamirambo kuri uyu wa mbere taliki 26 Nyakanga 2022.

Eddy Kenzo avuga ko yaje mu Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize aje muri gahunda zitandukanye zirimo no kureba abana bakiri bato bafite impano yo gukina umupira w’amaguru akabajyana mu ishuri rye bakiga banakina.

Mu kiganiro n’Igihe yagize ati “Yego ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, natangiye kera mu ishuri ry’umupira rya Sports Club Villa. Nyuma y’umuziki ndi n’umushoramari, mfite imishinga ndi gukora mu Rwanda, nubwo ndi gukina hano ariko naje no kureba abana bafite impano. Ndebe ko hari abo najyana mu ishuri ryanjye bakiga banakina umupira w’amaguru. Ndashaka kujya dutangira gukina imikino ya gicuti mu Rwanda. Ikindi mfitanye imikoranire na ’Victor Wanyama,’ turashaka gukoresha amazina yacu mu guha aba bana ejo hazaza heza.”

Kenzo akomeza avuga ko ishuri rye rigeze ku rugero rushimishije a kuko ritanga abakinnyi muri KCCA, mu Bufaransa, muri Portugal ndetse n’ahandi.

Platin nawe yagaragaye yaherekeje Eddy Kenzo bivugwa ko aba bombi barimo gukorana indirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa