skol
fortebet

AMAFOTO: Fofo wo muri Papa Sava yakorewe ibirori bya Bridal Shower

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE JANE
Kuwa: Monday 19, Sep 2022

AMAFOTO: Fofo wo muri Papa Sava yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Sponsored Ad

skol

Niwemubyeyi Noella wamenyekanye muri Sinema Nyarwanda by’umwihariko muri Filime y’uruhererekane izwi ka Papa Sava aho akina yitwa Fofo yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka (BridalShower).

Ni ibirori byabaye kuri iki cyumweru taliki 18 Nzeri 2022 byitabirwa n’inshuti, abavandimwe ndetse nabandi biganje muri Sinema Nyarwanda.

Fofo agiye gukora ubukwe n’umuhanzi Paterne bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Paterne HP ugiye kubana na Fofo ubusanzwe n’umuhanzi wumurundi ariko ufite inkomoko muri Tanzania kuri ubu akaba atuye muri Leta zunze ubumwe z’America.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe ku wa 2 Ukwakira 2022 nkuko bigaragara k’ubutumire.

Paterne ugiye kurushinga na Fofo bamaranye imyaka itatu mu munyenga w’urukundo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa