skol
fortebet

Amafoto: Ibihe by’ingenzi byaranze uruzinduko rw’Umunyamerika Ashton Hall mu Bigowe

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Monday 13, Jul 2026

Amafoto: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rw'Umunyamerika Ashton Hall mu Bigowe

Sponsored Ad

skol

Umunyamerika wubatse izina mu myitozo ngororamubiri, Ashton Hall, ari kumwe na Kagarara AKA Ashton Small ndetse n’Umuhindi Indian Ashton Hall, basuye mu Bigogwe ahari ubukerarugendo bushingiye ku nka, bahagirira ibihe byiza.

Ni uruzinduko uyu Munyamerika ari kugirira ku Mugabane wa Afurika aho amaze iminsi ari mu Rwanda, akaba yasuye aha hazwi nko mu Bigogwe ari kumwe n’aba bandi bakomeje kumuherecyeza.

Ngabo Karegeya uzwi nk’Ibire rya Bigowe unacunga ubu bukerarugendo, yatangaje ko aba bagabo bagendereye aha mu Bigogwe bakahagirira ibihe byiza.

Mu bikorwa bahakoze, harimo gucanira Inka z’Inyambo, gukama, ndetse bananywa amata y’inshyushyu, banotsa ibigori, barasangira, ibyishimo biba ibyishimo.

Uyu Munyamerika waje mu Rwanda avuga mu bindi Bihugu birimo Ghana, Nigeria, Cameroon, na Benin, yishimiye kugera mu Rwanda, byumwihariko ashimira Ashton Small wamamaye nka Kagarara, watumye amenya iki Gihugu atari azi mbere.

Ashton Hall wari wasezeranyije Kagarara kumuhindurira ubuzima, ku munsi wa mbere ubwo bari bageze mu Rwanda, yamuhaye impano y’imodoka, ndetse n’igishoro cy’ibihumbi 5 USD, azamufasha kugira icyo akora kizamubeshaho mu bihe biri imbere.

Uyu Munyamerika kandi amaze gusura ibikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo BK Arena, ndetse akaba yarahuye n’abayobozi mu nzego zinyuranye nk’abo muri RDB, akaba yaranahuye n’umunyapolitiki Dr Edourd Ngirente wabaye Minisitiri w’Intebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa