skol
fortebet

Amafoto:Ihere ijisho ibyaranze ibirori bya Bianca Fashion Hub byaranzwe n’imyambarire idasanzwe

Yanditswe: Sunday 21, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho ibyaranze ibirori bya ’Bianca Fashion Hub’ byateguwe n’umunyamakuru Uwamwezi Mugire uzwi ku izina rya Bianca byaranzwe n’imyambarire idasanzwe mu banyamideli bari babyitabiriye.

Sponsored Ad

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama 2022 muri Camp Kigali aho byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Hamissa Mobetto umunyamideli akaba n’umuhanzikazi ukomoka mu Gihugu cya Tanzania wari mu bayoboye akanama Nkemurampaka ndetse na Eddy Kenzo umuhanzi umaze kubaka izina muri Afurika ukomoka mu Gihugu cya Uganda.

Abahanzi Nyarwanda barimo Alyn Sano, uri mu bagezweho mu Rwanda na Bwiza nibo basusurukije abitabiriye ibirori.

Mu bindi byamamare byitabiriye ibi birori harimo umunyarwenya Arthur Nkusi, Keza Maolithia wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2022 ndetse n’abandi benshi biganjemo abitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa