skol

Amafoto:Ihere ijisho uburanga bw’umukobwa wigaruriye umutima wa Ayoo Rash bagiye gukora ubukwe

Yanditswe: Friday 04, Nov 2022

featured-image

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Shiphrah Niyotwizeye wigaruriye umutima wa Ayoo Rash umwe mu ba Producer bakunzwe hano mu Rwanda, aba bombi bakaba bamaze gutangaza ko biteguye kubana akaramata nk’umugore n’umugabo babinyujije mu butimire bashyize hanze.

Mu butumire bwasohotse bugaragaza ko Ayoo Rash na Shiphrah Niyotwizeye bashyize hanze bugaragaza ko ku wa 10 Ugushyingo bazasezerana im bere y’amategeko mu Murenge wa Kimihurura nyuma y’uwo muhango abatumiwe bakazakirirwa kuri Tequila Paradise iherereye Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Ayoo rash w’imyaka 23 akunze kugaragaza ko Shiphrah yahinduye ubuzima bwe kuva bamenyana kandi ko anyuzwe n’umunyenga w;urukundo barimo.

Uyu musore kandi ni umwe mu ba Producer beza u Rwanda rufite uyu munsi yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa zirimo ’A Way’ ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz,’Bella’ ya Mr Kagame,’Please me’ ya Juno Kizigenza,’La vida Loca’ ya Ariel Wayz ndetse n’izindi nyinshi.

Ayoo Rash aherutse gukora indirimbo ’You Should Know’ ya Ariel Wayz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa