AMAFOTO:Ihere ijisho uburanga bwa Didy D’or wakanyujijeho mu rukundo na Kimenyi Yves
Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburandabwa Didy D’Or wakanyujijeho mu rukundo na Kimenyi Yves umunyezamu akaba na Kapiteni wa Kiyovu Sports.
Inkuru y’urukundo rwa Kimenyi Yves, na Didy d’Or yatangiye kuvugwa cyane muri 2018 ubwo uyu munyezamu umukunzi we yari yamuherekeje mu itangwa ry’ibihembo ry’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka w’imikino 2017-18.
Inkuru y’urukundo rwa bo yongeye kwigarurira imitwe y’inkuru muri 2019 ubwo Kimenyi Yves yanyuraga mu bihe bitoroshye, hagiye hanze amashusho ye yambaye ubusa.
Didy d’Or yahise afata iya mbere ajya ku mbuga nkoranyambaga avuga ko ibihe umukunzi we arimo kunyuramo bitoroshye ariko na none atamuva iruhande azagumya kumukunda.
Hadaciye kabiri muri Kamena 2022 ni bwo byamenyekanye ko batandukanye burundu, ndetse Didy d’Or yagiye agaragara asa nusebya uyu munyezamu wafatiraga APR FC icyo gihe bitewe n’ibyamubayeho, benshi bakeka ko ari na we washyize hanze aya mashusho ndetse ko ari cyo yapfuye na Kimenyi Yves.
Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru ISIMBI, mu mpera za 2019, Kimenyi Yves yavuze ko nta byinshi yavuga ariko impamvu nyamukuru ari uko hari ibyo batabashije kumvikana.
Nyuma y’iminsi mike Kimenyi Yves yagaragaye ari mu rukundo na Uwase Muyango Claudine bakiri kumwe kugeza ubu aho yanamubyariye imfura y’umuhungu.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *