Amafoto:Mutesi Jolly yatangiye kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda
Yanditswe: Thursday 01, Sep 2022
Miss Jolly Mutesi yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda abinyujije mu biganiro agiye kujya anyuza kuri shene ye ya Youtube.
Miss Jolly Mutesi yatangiye urugendo rwo kumenyekanisha ahantu nyaburanga mu Rwanda abinyujije mu biganiro agiye kujya anyuza kuri shene ye ya Youtube.
Uyu mukobwa yakangaranyije abakoresha imbuga nkoranyambaga bamubonye agenda muri kajugujugu yerekeza ku Kibuye muri Hotel Cleo iherereye mu Karere ka Karongi, ikaba imwe mu zigezweho muri iyi minsi.
Nkuko bigaragara mu mashusho yasangije abamukurikira kuri shene ya Youtube, Jolly Mutesi yagaragaje urugendo rw’iminota 25 yagiriye mu kirere cya Kigali-Karongi n’ibihe bidasanzwe yagiriye yaba kuri hoteli cyangwa ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.
Mu kiganiro yagiranye n’IhiheE, Jolly Mutesi yavuze ko uru rugendo yaruteguye mu rwego rwo kwerekana ahantu nyaburanga hari mu gihugu biri no mu byatumye afungura Youtube Chanel.
Ati “Youtube yanjye izamfasha gukora ibikorwa binshimisha ariko ndashaka ko izanamfasha mu kwereka abantu ko mu Rwanda hari ahantu henshi umuntu yasohokera kandi akaryoherwa n’ubuzima.”
Uyu mukobwa yavuze ko atumva ukuntu umuntu ashobora kujya mu mijyi ihenze nka Dubai cyangwa ahandi akumva ko aribwo yasohotse, nyamara asize ahantu heza ho gusohokera iwabo.
Ati “Nibaza ko no mu Rwanda dufite ahantu heza ho gusohokera utabona muri iyo mijyi, rero ntabwo dukwiye kujya twicara ngo twumve ko abantu bazashyira akaguru ku kandi ngo bumve ko abanyamahanga aribo bazamamaza u Rwanda nyamara twe duhari.”

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *