skol
fortebet

Amafoto n’udushya twaranze igitaramo Bruce Melodie yakoreye i Kampala [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 28, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bruce Melodie yanyuranye umucyo mu gitaramo yakoreye mu gihugu cya Uganda, abantu bataha bizihiwe nyuma y’indirimbo zitandukanye yaririmbye zirimo "Totally Crazy" aherutse gukorana na Harmonize wo muri Tanzaniya.

Sponsored Ad

Bruce Melodie nk’umuhanzi rukumbi w’umunyarwanda wari uri muri iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya 26, yanyuze abakitabiriye mu ndirimbo zitandukanye aherutse gusohora zagiye zikundwa n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye.

Bruce Melodie yagiye ku rubyiniro ategerejwe cyane nyuma y’indirimbo aherutse gukorana na Harmonize, yamaze kunyura imitima ya benshi maze aririmbira abantu mu buryo buryoheye ijisho, dore ko yacurangirwaga n’itsinda rya Symphony rimuzi neza.

Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru, Tariki 27 Werurwe 2022, mu mujyi wa Kampala, ahitwa Lugogo Cricket ahasanzwe n’ubundi habera ibitaramo bikomeye mu mujyi rwagati.

Bruce Melodie agiye muri iki gihugu, abisikana n’itsinda rya Charly na Nina ryari rimaze kuhataramira mu gitaramo cya Comedy Store. Akoze iki gitaramo nyuma y’icyo yari yatumiwemo na Harmonize.

Uyu muhanzi yahuriye ku rubyiniro n’abarimo, Uncle Weffles wo muri Afurika y’Epfo, Nviiri The Story Teller wo muri Kenya, Spice Diana wo muri Uganda n’abandi banyamuziki bo muri Uganda.



Bruce Melodie yeretswe urukundo n’abanya- Uganda

The Ben ni we muhanzi nyarwanda waherukaga gutumirwa muri ibi bitaramo ngarukamwaka bibera i Kampala, aho yataramiye mu 2018.

Zimwe mu ndirimbo Bruce Melodie yaririmbye harimo izo yakoranye n’abahanzi bo muri Uganda barimo Sheebah Karungi bakoranye Embeerazo, Fik Fameica bakoranye Appetit, Fille bakoranye Hallo, Jamal bakoranye ‘Incwi’ na Music yakoranye na Radio wahoze muri Goodlyfe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa