skol

Amafoto:Prince Kid yageze mu Rukiko

Yanditswe: Wednesday 05, Oct 2022

featured-image

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid yageze ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge agiye kuburana mu mizi, Ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Ukwakira 2022.

Prince Kid yambaye ikabutura n’ishati bisanzwe biranga abagororwa, yagejejwe ku rukiko mu modoka isanzwe ibatwara. Mu maso ye wabonaga agaragaza akanyamuneza ndetse yabanje gusuhuza abanyamakuru n’inshuti ze zari zaje kumushyigikira.

Nyuma y’iminota 15 yicaye ku cyumba cy’iburanisha, Umunyamategeko usanzwe umwunganira yahamusanze bategereza Inteko iburanisha indi minota 15.

Inteko iburanisha ikihagera yahise ihamagara Prince Kid bamubwira ko urubanza rwe arirwo rutangirirwaho nk’uko byari kuri gahunda.

Mbere yo gutangira iburanisha, Prince Kid yavuze ko atari buburane kuko hari undi munyamategeko wa kabiri wagombaga kumwunganira ariko wari utaragera mu rukiko ndetse impamvu y’ubukerererwe bwe akaba yari yayimenyesheje Urukiko binyuze mu ikoranabuhanga rihuza ababuranyi n’urukiko.

Umwunganizi wari utaragera mu rukiko ni Me Kayijuka Ngabo.

Nyuma y’impaka ndende hagati y’ababuranyi n’inteko iburanisha, Prince Kid yavuze ko adashobora kuburana adafite itsinda ryuzuye ry’abamwunganira, asaba ko haba hakomeje izindi manza bakaburana nyuma.

Umucamanza n’Ubushinjacyaha babajije Prince Kid niba icyo yifuza ari ugusubika urubanza cyangwa ikindi, avuga ko we icyo ashaka ari uko umwunganira yategerezwa igihe gito akagera mu Rukiko urubanza rukabona gukomeza.

Umucamanza amaze kumva ubusabe bwe yamumenyesheje ko nibirenga saa yine z’igitondo umwunganira ataragera mu Rukiko, haza gufatwa ikindi cyemezo kuko urukiko rudakwiye kumutegereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa