Amafoto:Reba ibyaranze igitaramo cya The Ben wahamagaye umukunzi we bikarangira atamugezeho
Yanditswe: Monday 08, Aug 2022
Mu mafoto atandukanye reba ibyaranze igitaramo cya The Ben yahamagayemo umukunzi we Pamella ku rubyiniro ariko bikarangera atahageze, The Ben ahishura ko umukunzi we agira isoni akaba ari nayo mpamvu yaba yatinye kwigaragaza.
The Ben yahamagaye umukunzi we Pamella ku rubyiniro mu gitaramo Rwanda Rebirth concert cyabaye kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize muri BK Arena, arinda asoza igitaramo atamugezeho
Uyu mukobwa wari wicaye mu myanya y’icyubahiro ari kumwe n’inshuti ze n’abandi. Kuva The Ben yatangira kuririmba, abafana be bamusabaga buri kanya kuzana ku rubyiniro Uwicyeza Pamella ariko byarangiye atahakandagiye.
Mu gitaramo hagati, The Ben yanyuzagamo agafatanya n’abafana be guhamagara Pamella ngo amusange ku rubyiniro agira ati “Pamella, Pamella, Pamella...Arahari. Murashaka tumuzane?’ ari na ko bavuza akaruru k’ibyishimo ariko Pamella yakomezaga kwereka abamukurikira uko igitaramo kiri kugenda.
The Ben akimara kubona ko Pamella atamusanga ku Rubyiniro yahishuye ko agira isoni ati" Pamella ni umukobwa ugira isoni ariko turamukunda aho ari, Imana imuhe umugisha".
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *