skol
fortebet

Amafoto:Reba ibyaranze ubukwe bw’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc

Yanditswe: Monday 14, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere jisho ibyaranze ubukwe bw’umunyamakuru Cyuzuzo Jeanne d’Arc wasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Thierry Eric Niyigaba.

Sponsored Ad

Uyu munyamakuru usanzwe ukorera Kiss FM akaba anamenyerewe mu kiganiro Ishya gitambuka kuri Televiziyo Rwanda, we na Niyigaba bahamije isezerano rya bo imbere y’Imana muri Lyce Notre Dame de Citeaux mu Mujyi wa Kigali.

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ugushyingo 2022, abatumiwe bakaba bakomereje ibirori ku i Rebero, ni ho biyakiriye.

Ubukwe bubaye nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa warabereye mu Magepfo y’u Rwanda mu Karere ka Huye i Butare tariki ya 5 Ugushyingo.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’ukwezi gushize k’Ukwakira 2022, Cyuzuzo yari yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower’.

Cyuzuzo na Thierry bakaba bamaze igihe bakundana, mu Kuboza 2021 ni bwo Thierry yari yamwambitse impeta ya fiançailles amusaba ko yazamubera umugore undi akabyemera.

Cyuzuzo yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio 10 na Royal FM mbere y’uko yerekeza kuri KISS FM.

Ibitekerezo

  • Ntabwo muzi kwandika inkuru irambuye peee muzisubireho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa