skol
fortebet

Amafoto:Reba uburanga bwa Alliah Cool wujuje inzu ikomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Thursday 20, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto reba amafoto y’umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamenyekanye nka Alliah Cool ukomeje gutangarirwa na benshi kubera inzu yujuje igirwa na bake by’akarusho akaba ari umukobwa.

Sponsored Ad

Isimbi yujuje iyi nzu mu Karere ka Gasabo i Kibagabaga, kamwe mu duce two guturamo tugezweho mu Mujyi wa Kigali.

Kuva yatangira kubaka iyi nzu, Isimbi yagerageje kubigira ibanga kugeza umunsi ayimukiyemo. Kuri ubu amakuru ahamya ko ibyumweru bigiye kuba bibiri ayimukiyemo.

Isimbi asanzwe ari umukinnyi wa filime uherutse gukora iyitwa ‘Alliah The Movie’ yanamuhesheje amasezerano muri sosiyete ikora ibijyanye na sinema muri Nigeria yitwa ‘One percent International’ ubu iri kumukorera indi yitwa ‘Accidental Vacation’.

Mu babonye amafoto y’iyo nzu bagaragaje ko bishimiye intambwe uyu mukobwa yateye ndetse bamwifuriza gukomeza kwaguka no gutekereza ibyamugirira umumaro.

Ibitekerezo

  • Ni gute atayubaka niba asigaye akinana film n’abanya Nigeria?
    Ya mari ni hatari

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa