Amafoto:Reba uburanga bwa Biancardi umukunzi wa Neymar
Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2023

Mu mafoto atandukanye ihere ijisho uburanga bwa Bruna Biancardi umukunzi wa Neymar bitegura kubyaranga imfura yabo akaba umwana wa kabiri wa Neymar.
Neymar na Biancardi bari kwitegura kwibaruka nyuma y’imyaka ibiri bari mu munyenga w’urukundo.
Babinyujije ku mbugankoranyambagaza zabo basangije ababakurikira amafoto yabo bari kumwe bayaherekeresha ubutumwa bugaragaza ko bitegura kwibaruka gusa birinda kuvuga niba ari umuhungu cyangwa se umukobwa.
Bati: “Twarakurose twiteguye kuza kwawe ngo uze wuzuze urukundo rwacu, unuzuze ibyishimo mu buzima bwacu. Ugiye kuza mu muryango mwiza aho abavandimwe, ba sogokuru, n’abandi bagukunda. Tubonane vuba mukobwa cyangwa muhungu, gutegereza biri kunanira.”
Mu butumwa bwabo bongeyeho amagambombo ari muri Bibiliya mu gitabo cy’umuhanuzi Yeremiya agira ati: “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko, nagutoranyije utaravuka, naguhisemo ngo uhanurire ibyanjye mu mahanga.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *