skol
fortebet

AMAFOTO: The Ben na Pamella bahuriye muri Business

Yanditswe: Saturday 20, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

The Ben n’umukunzi we, Uwicyeza Pamella bagizwe ‘brand ambassadors’ b’ibikorwa bya Sosiyete y’imikino y’amahirwe ya Gorilla Games.

Sponsored Ad

By’umwihariko The Ben na Pamella bagiye kwifashishwa mu bukangurambaga bwa Gorilla Games bwo guhatanira amahirwe y’abazatsindira kureba imbonankubone umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar.

Iyi sosiyete yatangaje The Ben na Pamella Uwicyeza nka ‘brand ambassadors’ babo bashya mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 19 Kanama 2022.

Ni ikiganiro kandi cyanatangirijwemo ubukangurambaga bwo gukangurira abantu gutega ku mikino itandukanye ku bwinshi kuko bishobora kubahesha amahirwe yo kuzakurikira umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi imbona nkubone.

Uretse Igikombe cy’Isi bazajyanamo abanyamahirwe batatu, Ubuyobozi bwa Gorilla Games bwijeje abanyamakuru ko mu gihe iyi mikino izaba itangiye, bazajya bategura ibirori abantu bajya bayikurikiraniramo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, The Ben yabanje gusaba ko hafatwa umunota umwe wo kwibuka Yvan Buravan, Yanga n’umubyeyi wa Meddy bose baherutse kwitaba Imana.

Uwicyeza yagize ati “Ndishimye kuba ndi ‘brand ambassador’, ikindi nababwira ni uko nkunda siporo ariko nkaba nkunda no gukina imikino y’amahirwe.”

The Ben we yagize ati “Ndishimye kuba ndi muri iki gikorwa, nibwira ko ari umuryango mugari ufite byinshi bigiye kuba byiza.”

Nubwo batifuje kugaruka ku mubare w’amafaranga yahawe The Ben na Pamela, Ubuyobozi bwa Gorilla Games bwari buhagarariwe na Gakwandi Chris ushizwe kumenyekanisha ibikorwa yavuze ko byibuza mu mezi umunani ubu bukangurambaga bajyanyemo na The Ben na Pamella buzamara buzaba buhagaze arenga miliyoni 150Frw.

Clapton Kibonge usanzwe ari brand ambassador wa Gorilla Games, yavuze ko yishimiye kuba The Ben na Pamella bamusanze muri iyi sosiyete anaboneraho kubaha ikaze.

Byitezwe ko imikino y’Igikombe cy’Isi igiye kuba ku nshuro ya 2022 izatangira ku wa 20 Ugushyingo 2022 ikarangira ku wa 18 Ukuboza 2022.

Iyi mikino izakinirwa muri Qatar, izitabirwa n’ibihugu 32 byo ku Isi yose, ikazakinirwa kuri stades umunani yubatse mu mijyi itanu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa