skol
fortebet

Amafoto: Umwana wa Young Grace yakorewe ibirori by’isabukuru y’imyaka itatu, asura abo bavukiye rimwe mu bitaro

Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mafoto atandukanye ihere ijosho amafoto yaranze ibirori by’isabukuru ya Diamante umukobwa wa Young Grace wujuje imyaka itatu.

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Abayizera Grace wamamaye mu Njyana ya Hip Hop nka Young Grace yakoreye ibirori umukobwa we Amata Diamante by’isabukuru y’imyaka itatu aho yasangiye n’abandi bana.

Young Grace ntasiba kugaragaza ko yahiriwe ndetse ko ari umunyamugisha kubera umukobwa Imana yamuhaye akaba ari nawe mwana we w’imfura.

Amada Diamante yavutse kuwa 24 Kanama 2019 aza ari umugisha k’umuryango wa Young Grace ndetse n’itangiriro rishya ry’ubuzima bw’uyu muhanzikazi nkuko yagiye abigaragaza.

Mu butumwa yanditse yifuriza umukobwa we isabukuru nziza yagize ati"Isabukuru nziza mama gikobwa cyange cyiza!Mu biganza by’Imana niho ngushinganishije kura ujya juru kibondo ndagukunda".

Uretse kuba kandi yasangiye n’abana bakabagenera amafunguro abifashijwemo n’ababyeyi Diamante yasuye abana bavukiye rimwe mu bitaro abashyira bimwe mu bikoresho by’isuku.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa