skol
fortebet

Amafoto y’umuhanzi Sheebah Karungi mu myambaro itangaje yabiciye [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 12, Nov 2021

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi Sheebah Karungi uzwi ku izina rya uzwi nka Queen Sheebah wamamaye cyane mu muziki wo muri Uganda, yashyize hanze amafoto yambaye imyambaro idasanzwe irimo amababi y’ibiti , avugisha benshi mu bafana be.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Ugushyingo nibwo uyu muhanzikazi ukomoka muri Uganda Sheebah Karungi yizihije isabukuru y’amavuko ,kuru uyu munsi rero yakoreye ibidasanzwe abafana be maze abasangiza amafoto adasanzwe y’ambaye amababi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sheebah Karungi wizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 32, yasangije abamukurikira amafoto adasanzwe yavugishije abatari bacye ari na ko bamwifuriza isabukuru y’amavuko. Ifoto ya mbere yashyize hanze yakurikiwe n’ubutumwa bwo gushima Imana agira ati:’Mana ushimwe ku bw’ubuzima bwanjye.’ Benshi bahise baheraho bamwifuriza isabukuru y’amavuko.

Mu bundi butumwa Sheebah yashyize hanze yasingije nyina wamwibarutse agira ati:’Reba umukobwa wa Kabazungu utange icyifuzo we!’ Umwe mu babonye iyi foto witwa Kamaraadrian yatangaye cyane agira ati:’Mana yanjye, reba ishusho y’Imana’. Sheebah yakomeje kugenda asangiza abamukurikira mu kwizihiza isabukuru ye amafoto anyuranye arimo ayo yambaye ibibabi ahandi yambaye hafi ya ntabyo.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa