skol
fortebet

Amashusho y’umwana wananiwe kumenya se hagati y’impanga akomeje guca ibintu

Yanditswe: Tuesday 19, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amashusho agaragaza ikibondo cyananiwe kumenya se umubyara hagati y’abagabo b’impanga akomeje gucicikana ku imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Ni amashusho agaragaza umwana uri mu kigero cy’amezi icyenda yananiwe guhitamo umubyeyi we hagati ya Se na Se wabo b’impanga kubera uburyo basa nk’intobo.

Aya mashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, TitTok na Twitter, akomeje gutera benshi akanyamuneza kubera uburyo uyu mwana agenda yakuranya aba bagabo babiri basa nk’intobo.

Aya mashusho agaragaza abagabo babiri bahagaze umwe agafata umwana w’umukobwa, ariko uwo mwana yabona undi mugabo akabona ni we se, agahita amutegera amaboko, undi akamwakira bigakomezaa gutyo kuburyo bigaragara ko byamubereye urujijo.

Mu bashyize ubutumwa kuri aya mashusho abenshi bagaragaje ko nabo bafite amatsiko yo kumenya se w’umwana ndetse nabo bavuga ko umwana ntawamurenganya kuko n’abantu bakuru bavuga ko kubatandukanya bigoye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa