skol
fortebet

Davis D yambaye imyambaro y’abagore akomeje kubica Ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 07, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kubona umugabo wambaye ijipo cyangwa ikanzu mu Rwanda ntabwo biba ari ibintu bisanzwe, umuhanzi Davis D we akomeje guteza ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambaro ya kigore aharaye. Uyu muhanzi ukunze kuvugisha benshi, muri iki gihe ari kugaragara mu myambaro idasanzwe dore ko hari n’abadatinya kuyita iya gikobwa.
Hari abatekereza ko uyu muhanzi yaba yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli, gusa we ntacyo aratangaza kuri aya mafoto ye, niba ari ikigo cy’imideli yaba ari (...)

Sponsored Ad

Kubona umugabo wambaye ijipo cyangwa ikanzu mu Rwanda ntabwo biba ari ibintu bisanzwe, umuhanzi Davis D we akomeje guteza ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera imyambaro ya kigore aharaye.

Uyu muhanzi ukunze kuvugisha benshi, muri iki gihe ari kugaragara mu myambaro idasanzwe dore ko hari n’abadatinya kuyita iya gikobwa.

Hari abatekereza ko uyu muhanzi yaba yinjiye mu bijyanye no kumurika imideli, gusa we ntacyo aratangaza kuri aya mafoto ye, niba ari ikigo cy’imideli yaba ari kwamamariza.

Abakunzi b’uyu muhanzi baguye mu kantu bakibona aya mafoto, banyarukira ahatangirwa ubutumwa bagaragaza uburyo batunguwe n’imyambarire y’uyu muhanzi uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda.

Uwitwa Uwitonze yagiye ahandikirwa ibitekerezo, agira ati "Uziko wabaye agakobwa dii !."

Uwitwa Kabanyana Erica we yanditse agira ati "Shine boy wanjye, umwami w’abana reba yabaye umukobwa."

Bruce Lionz we yagize ati "Ni iki cyabaye ku bahungu bacu ? Birababaje kubona umugabo w’umunyarwanda gutya."

Jackson Manzi we yagize ati "Nonese nawe wagiye muri bya bindi byo kwanda? Sha sinkubeshye nsigaye ngukemanga."

Mukamugeni Sandrine we ati "Ndabona ufite amaguru meza."

Tariki ya 6 Mutarama 2023 nabwo uyu muhanzi yongeye kuvugisha benshi ubwo yatangazaga ko yinjiye mu bucuruzi bw’udukingirizo yise ‘D Protection’ tuzaba turiho n’ifoto ye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa