skol
fortebet

Amafoto ya Judith wahoze ari umugore wa safi Madiba ari kumwe n’undi musore akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Wednesday 18, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Safi Madiba akomeje gusangiza abamukurikira amafoto atandukanye arikumwe n’undi musore biri gukekwa ko ariwe baba bari mu rukundo.

Sponsored Ad

Uyu mushoramarikazi uherutse gutangaza ko yinjiye mu ruhando rwa Sinema urukundo rwe n’uyu musore rutangiye kuvugwa mu minsi mike kuva ubwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abakunzi be arikumwe n’umusore w’ibigango bigaragara ko bishimanye bidasanzwe.

Ku munsi w’abakundana uherutse kuba uzwi nka (Saint Valentin) Judith yahaye imbwa ururabyo ndetse avuga ariyo nshuti ye magara afite kandi ayikunda cyane.

Ibi byatumye benshi bongera kwibaza ko yaba nta musore bari kumwe mu rukundo nyuma yuko atandukanye n’uwahoze ari umugabo we Safi Madiba.

Kuva mu minsi ishize Judith arasa nuwongeye guhindura intekerezo z’abantu kubera amafoto abenshi barimo gutekereza ko aryohewe n’umunyenga w’urukundo nubwo we ntacyo arabitangazaho uretse kuba agaragaza amafoto gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa