skol
fortebet

Amafoto ya Kevin Kade ari kumwe n’uwahoze ari umukunzi wa Harmonize akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 17, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga hamoje gusakazwa amashusho y’umuhanzi Kevin Kade arikumwe n’inkumi ikomoka muri Australia iheruka murukundo n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba Harmonize ubu iri kubarizwa mu Rwagasabo.
Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi nibwo yahosotse aya mashusho ya Kevin Kade arikumwe na Briana bari kwishimana muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali. View this post on Instagram
A post shared by Emmy Rwanda Ikinege (...)

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga hamoje gusakazwa amashusho y’umuhanzi Kevin Kade arikumwe n’inkumi ikomoka muri Australia iheruka murukundo n’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba Harmonize ubu iri kubarizwa mu Rwagasabo.

Ku gicamunsi cyo ku munsi w’ejo tariki ya 16 Gicurasi nibwo yahosotse aya mashusho ya Kevin Kade arikumwe na Briana bari kwishimana muri imwe muri restaurant yo mu Mujyi wa Kigali.

Amakuru ava imbere mu nshuti za hafi za Kevin Kade avuga ko aba bahuye mu mpera z’icyumweru turangije, nyuma y’iminsi mike cyane Briana ageze i Kigali.

Havugwa kandi ko Kevin Kade yamenyaniye na Briana muri Tanzania ubwo yajyagayo mu minsi ishize cyane ko hari n’imishinga y’indirimbo yakoreyeyo.

Bivugwa ko mu ifatwa ry’amashusho y’imwe mu ndirimbo Kevin Kade yafatiye muri Tanzania yifashishijwe umwe mu bantu b’inshuti za Briana, bamenyanira aho ndetse batangira kubaka umubano n’uyu munsi bakigenderaho.

Ubwo yari akigera i Kigali mu minsi ishize, Briana yabwiye bamwe mu nshuti ze za hafi ko hari umusore w’inshuti ye yifuza ko basangira bakanaganira, birangira bahuye ndetse aha ni naho hafatiwe amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo ariko amashusho ye na Briana akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga, Kevin Kade yirinze kugira icyo atangaza ku mubano we n’uyu mukobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa