Amafoto ya Kylie Jenner asomana n’umukobwa mugenzi we akomeje kuvugisha benshi
Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

Umunyamideli Kylie Jenner ukomoka mu muryango w’aba Kardashian ku munsi mpuzamahanga wahariwe abakundana yasangije abaunzi be amafoto asomana n’umukobwa mugenzi we bivugisha benshi.
Ku wa 14 Gashyantare 2023 Kylie Jenner yifashishije urkuta rwe rwa Instagram yasangije abamukurikira amafoto asomana n’umukobwa w’inshuti ye witwa Anastiasia avuga ko ariwe Valentine we w’ibihe byose.
Ni amafoto Kylie Jenner yashyizeho mu gihe abandi barimo bizihiza umunsi wabakundana aho benshi mu byamamare bagiye bagaragaza amarangamutima bafitiye abakunzi babo.
Bamwe mu bamukurikira bagaragaje ko ibyo Kylie Jenner yagaragaje bishobora kuba bisobanura ko yaba asigaye akundana nabo bahuje imiterere ariko ku rundi ruhande abandi bavuga ko kuba yaba ari gusomana n’inshuti ye ari ibisanzwe kuko basanzwe ari inshuti magara.
Uyu munyamideli yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga muri Filimi ’Keeping up with Kardashians’ ahuriramo n’abo mu muryango we, akunze kugaragara kandi mu bikorwa byo kwamamariza inzu z’imideli zitandukanye.
Kuri ubu Kylie Jenner n’umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Travis Sott wahoze ari umukunzi we ariko bakaba baherutse gutandukana.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *