skol
fortebet

Amafoto ya Shaddyboo ari mu nkweto z’agatangaza yongeye kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Monday 23, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo ntasiba kugaragara mu itangazamakuru kubera udushya ahorana umunsi ku wundi, kuri iyi nshuro yongeye guhamya ko yihariye bijyanye n’imyambaro yari yambaye by’umwihariko inkweto zavugishije benshi ku imbugankoranyambaga.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi w’abana babiri uretse kuba abantu babona ko yihariye kubera udushya ahorana nawe ubwe yagaragaje ko ari ikintu yiyiziho kandi kimuteye ishema.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifashishije ifoto yambaye inkweto zikoze mu mwenda w’ikoboyi zigera hejuru zavugishije benshi maze agira ati" Yego nkunda kuba uwihariye".

Ni ifoto yazamuye amarangamutima ya benshi mu bamukurikirana bamwe bagaragaza ko batishimiye uburyo ameze ariko abandi bamugaragariza ko bishimira uburyo aterwa ishema nuwo ariwe kandi bifasha benshi.

Shaddyboo aherutse guhishura ko ari mu rukundo n’umusore witwa Manzi bari bamaze imyaka itandatu baziranye.

Ibitekerezo

  • Ntabwo wamenya ko ari mama w’abana!! Kwambara ubusa ntacyo bimubwiye.Kubera kwishakira isoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa