skol
fortebet

Amafoto ya Zari n’umukunzi we baryohewe n’ubuzima akomeje kuvugisha benshi(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 19, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku mbugankoranyambaga hakomeje gucicikana amafoto agaragaza Zari aryohewe n’buzima n’umukunzi we Shakib.

Sponsored Ad

Ni amafoto akomeje gutangazabenshi kubera uburyo ameze ndetse abenshi bakavuga ko ntaho ahuriye n’imyaka y’uyu mubyeyi uri mu rukund n’umusore rusha imyaka 10.

Ni amafoto abagaragaza bari mu mazi (Piscine), ateguyemo indabyo nyinshi, bigaragara ko bagiriyemo ibihe byiza cyane ko bari bafite n’icyo kunywa ku ruhande.

Ni ibintu byatumye abantu benshi bacika ururondogoro cyane cyane mu Gihugu cya Uganda, nyuma yo kubona uyu mubyeyi ukigaragaza itoto yabengutswe n’umusore w’ibigango bakaba banitegura kurushinga.

Kuva muri Gicuruasi 2022 byamenyekana ko Zari ari mu rukundo na Shakib ntabwo byakiriwe kimwe cyane ko hari abavuga ko agiye mu rukundo n’umwana abyaye, abandi bakemeza ko uyu musore yakurikiye ubutunzi, ariko we akaba yarahamirije itangazamakuru ko akunda Zari byahebuje.

Zari ari mu baherwekazi b’abagore wakanyujijeho cyane ubwo yakundanaga akanabana nk’umugore n’umugabo n‘umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Tanzania, Diamond Platnumz babyaranye abana babiri biyongera ku bandi batatu yabyaranye n’uwahoze ari umugabo batandukanye nyuma akaza kwitaba Imana, Ivan Semwanga.

Ibitekerezo

  • Namwe muri inkozi z’ibibi nkabo. Who needs this bullshit! Apostles of moral decadence! This is what u are. Imana ibabarire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa