Ihere ijisho amafoto yaranze ubukwe bwa Sonia Mugabo [AMAFOTO]
Yanditswe: Monday 20, Dec 2021

Umunyamidelikazi ukomeye ukomoka mu Rwanda Sonia Mugabo ,yakoze ubukwe na Twahirwa Diego bari bamaze igihe bemeranyije kubana ndetse bakanakora imihango yo gusaba no gukwa.
Ni umuhango wabaye mu mpera z’icyumweru tariki 18 Ukuboza 2021 nk’uko Sonia Mugabo yabisangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Sonia Mugabo wamaze kuba umugore w’isezerano wa Twahirwa Diego, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasangije abamukurikira ibihe byiza byaranze ubukwe bwe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2021.
Mu bakobwa bamugaragiye hakaba harimo Ange Kagame n’abandi banyuranye bari bambaye amakanzu y’agatangaza bigaragara ko bwari ubukwe bw’umuhanga mu guhanga imideli.
Ubukwe bwabo bukaba bwabaye nyuma y’aho mu ntangiriro za Nzeri uyu mwaka, Twahirwa Diego yafashe icyemezo yambika impeta Mugabo Sonia bari bamaze kwemeranya gutangira urugendo ruganisha ku kubana akaramata.
Ange Kagame na Teta Gisa bari mu bambariye Sonia mu muhango wo kumusaba no kumukwa
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *