skol
fortebet

Amagambo ya Papa Francis ku butinganyi yatunguye benshi

Yanditswe: Thursday 26, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Francis yavuze ko “kuba umutinganyi si icyaha (mu rwego rw’amategeko)” kuko ababukora na bo Imana ibakunda nkuko isanzwe itarobanura ku butoni.

Sponsored Ad

Papa Francis yabivuze mu kiganiro yagiranye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Uyu mushumba mukuru wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yabivuze ubwo yagarukaga ku itegeko rihana ubutinganyi riri mu mategeko ya bimwe mu Bihugu.

Mu magambo ye, Papa Francis yagize ati “Kuba umutinganyi [uryamana n’wo bahuje igitsina] si icyaha (crime) [mu rwego rw’amategeko].”

Muri iki kiganiro, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi, yagaye Ibihugu bihana abakundana n’abo bahuje ibitsina cyangwa bibabangamira.

Gusa kuri we avuga ko ubutinganyi ari icyaha (sin) imbere y’imana ariko ko bushobora guterwa n’amateka y’umuntu yanyuzemo bityo ko Abasenyeri bakwiye kugira uburyo bumvamo iyi ngingo.

Yagize ati “Aba basenyeri bakwiye gutangira urugendo rwo guhindura imyumvire, bakabitaho, bakabanezeza nkuko imana ibikorera buri wese muri twe.”

Ibi bitekerezo bya Papa bigamije kuvuganira uburenganzira bw’abatinganyi ni ubwa mbere yari avuze kuri aya mategeko.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika ku Isi yavuze ko Kiliziya Gatulika itazigeza ikorera ivanvura abatinganyi kuko isanzwe yakira kimwe abantu bose.

Yagize ati “Twese tiri abana b’Imana, kandi Imana idukundira uko turi yaba imbaraga nyinshi cyangwa nke zacu.”

Ibihugu 67 byamaze gushyira mu mategeko yabyo ubutinganyi nk’icyaha gihanwa n’amategeko, birimo 11 bigitangaho igihano cy’urupfu.

Ibitekerezo

  • abayobozi ba kiriziya muzasanga mwarabibeshyeho ariko bizaba ari impitagihe ntacyo mukigarura. kuko ibyaha byinshi by’inkoraruguma byagiye bikorwa kw’isi byatewe n’inyigisho batanze zidatandukanya icyiza n’ikibi. ibyo Imana ibuzanya bo babiha umugisha naho ibyo Imana yategetse bo bakabibuzanya; urugero ni mu byo gushyingirwa aho kuribo ari icyaha ndetse gihanwa n’amategeko ku bihay’imana muri kiriziya yabo kandi mu gihe basambana hanze bakabyara yo n’abana hanyuma bagakingikingirwa ikibaba. nguko uko bakora.

    Papa ibi yabivuze ashingiye ku bitekerezo bye,ariko Bibiliya yo iciraho iteka ubutinganyi. Mu 1korinto 6:9_11,havugwa urutonde rw’ibintu abantu bakora bikazababuza ubwami bwImana.muri byo harimo n’ubatinganyi.None se niba Imana izabarimbura ubwo ibyo bakora birayishimisha, cyangwa birayibabaza?

    Nsumba papa afute ibikerezo bitaribyo kuko avuga ibinyuranye na bibiliya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa