skol

Amagambo yuje urukundo n’amasengesho Miss Nishimwe yabwiye umugabo we ku isabukuru ye

Yanditswe: Tuesday 20, Jan 2026

featured-image

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yifurije umugabo we Michael Tesfay isabukuru y’amavuko mu butumwa bwuje urukundo, ishimwe n’amasengesho, amwifuriza kuramba, kandi amusezeranya kuzakomeza kumukunda by’iteka.

Ni mu butumwa yanyujije kuri konti ye ya Instagram kuri uyu wa 20 Mutarama 2026. Mu magambo agaragaza uko amwiyumvamo n’akamaro amufitiye mu buzima bwe bwa buri munsi. Miss Naomie yatangiye amwifuriza isabukuru nziza mu buryo bwuje ibyishimo, agaragaza ko amwifuriza ibyiza byose uyu munsi n’iteka ryose.

Yagize ati: “Isabukuru nziza cyane kuri wowe, rukundo rwanjye. Ndakwifuriza ibyiza gusa uyu munsi no mu buzima bwawe bwose.”

Yakomeje ashimangira ko Michael Tesfay ari umuntu umubera umurinzi n’ahantu atekanye, amugaragariza ko ari we uhora yitaho ubuzima bwe n’imibereho ye, akamwitaho byimazeyo.

Naomie yagaragaje ko akunda cyane uburyo umugabo we amwitaho, kandi agahora aharanira ko ameze neza kandi atekanye.

Yagize ati: “Uri umurinzi wanjye. Uri aho numva ntekanye, kandi uri umuntu uhora wita ku buzima bwanjye. Ntujya ubyitwaramo nk’ibisanzwe, kandi ibyo ndabikunda cyane.”

Miss Nishimwe Naomie kandi yasabye Imana ko yakomeza gufungurira umugabo we imiryango myinshi y’amahirwe, by’umwihariko imiryango itazigera ifungwa n’umuntu uwo ari we wese. Yifurije Michael Tesfay ubuzima bwiza, burambye, bwuzuye ibyishimo n’imigisha.

Mu magambo yuzuyemo urwenya ruto n’urukundo rwinshi, Naomie yagaragaje ko yifuza ko umugabo we azaramba cyane ku buryo azabona n’abuzukuru be b’abuzukuruza inshuro nyinshi, agaragaza icyifuzo cy’ubuzima burebure kandi bufite intego.

Yagize ati: “Ndifuza ko ubaho ubuzima bwiza kandi burebure cyane, burebure bihagije ku buryo wazabona n’abuzukuru b’abuzukuru bawe inshuro nyinshi.”

Yakomeje ashimira Imana ku buzima bwa Michael Tesfay, amushimira ko ari impano ikomeye atari kuri we gusa, ahubwo no ku bantu bose bamukikije.

Yagaragaje ko amwifuriza gukomeza kugendana n’uburinzi bw’Imana no guhora atwikiriwe n’imigisha yayo.

Mu gusoza ubu butumwa, Miss Nishimwe Naomie yongeye kwifuriza umugabo we isabukuru nziza, mu magambo yuje urukundo, amubwira ko amukunda byimazeyo. Yagize ati “Isabukuru nziza Michael wanjye. Ndagukunda cyane.”

Ubu butumwa bwa Miss Nishimwe Naomie bwashimishije benshi ku mbuga nkoranyambaga, by’umwihariko abamukurikira bagaragaje ko ari amagambo agaragaza urukundo rufatika, ishyingiranwa rishingiye ku bwubahane, kwitaho no gusabana neza hagati y’abashakanye.

Miss Nishimwe Naomie yifurije umugabo we Michael Tesfay isabukuru mu magambo yuje urukundo, ishimwe n’amasengesho, agaragaza ko ari umutekano n’umurinzi we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa