skol
fortebet

Amakuru mashya :Hasohotse amajwi bivugwa ko ari aya Prince Kid atereta Miss Muheto Divine[video]

Yanditswe: Thursday 28, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma yaho Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwemeje ko rwataye muri yombi Kagame Ishimwe Dieu Donnée ukekwaho gukorera ihohotera rishingiye ku gitsina abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ku mbugankoranyamaba hakomeje gusakazwa amajwi akekwako ariyo yamufungishije.

Sponsored Ad

Iyi videwo y’amajwi dukesha IGIHE biravugwa ko ko ari ay’uyu musore, arimo gutereta Miss Rwanda 2022, Muheto Nshuti Divine.

Mu majwi yafashwe mu buryo bw’ibanga, Ishimwe yumvikana nk’uwababajwe no kuba Muheto yaramwimye ibyishimo, nyamara we yaramurwaniye ishyaka.

Ati "Ikintu kimbabaje ni ukuntu nakurwaniye ishyaka ngo nguhe ibyishimo, ariko wowe ukaba utandwanira ngo ubinyishyure."

Mu iri jwi ry’iminota irenga icumi, Ishimwe yumvikana nk’uwingingira Miss Muheto kumwumva, akaba yareka kumuhakanira. Byarinze birangira yongeye kumuhakanira.

Ishimwe asanzwe azwi nka Prince Kid kuko mbere yo gutangira gutegura irushanwa rya Miss Rwanda, yari umuhanzi.

Afungiwe kuri Sitasiyo ya Remera mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rikomeje, kugira ngo dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Yafashwe ku wa Mbere tariki 25 Mata 2022.

Kuruhande rwa Miss Muheto Divine we yatangaje ko nta ruswa yatswe ndetse ko kuba yaregukanye ikamba arubuhanga bwe ndetse n’inshuti ze zamubaye hafi zikamushyigikira.

Yagize ati”Wenda sinzi ibya bandi gusa kuri ubu nuko njye nta ruswa nabonye muri rino rushanwa, ikamba naribonye narikoreye ndetse namwe mwaramfashije murantora , Nemerako umuntu wese uri muri iyi gurupe ibyo yabyemeza kuko ntago mwasinziraga, nanaboneraho , kubashimira , ndetse mwanagiriye inama . Ndizera inama n’ubufasha bwanyu byarampaye imbaraga zo gukorera iri Kamba.Ikindi sinzi ababivuga wenda bafite impamvu gusa icyo nizera iri rushanwa rikorera mu mucyo. Tureke RIB ikore akazi kayo ifite ubunararibonye bwo kurenganura urengana.Reka two gufata umwanzuro nonaha.

Tariki 31 Ukwakira 2013, nibwo Rwanda Inspiration Backup yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga, mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Kuva Rwanda Inspiration Back Up yatorwa kugeza ubu impinduka zaragaragaye cyane muri iri rushanwa kuva ku myumvire yari isanganywe n’ababyeyi kugeza ku bihembo umukobwa yahabwaga amaze kuritwara.

Sorce:IGIHE.COM

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa