skol

Amakuru mashya:Umuyobozi wa Miss Rwanda Ishimwe Dieudonne yatawe muri yombi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 26 April 2022

Ishimwe Dieudonné uyobora Rwanda Inspiration Backup itegura irushanwa rya Miss Rwanda , yatawe muri yombi ku byaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, yavuze ko Price Kid afunze akekwaho icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abana bajya muri Miss Rwanda. Ati "Ni byo koko Ishimwe Dieudonne usanzwe ategura Miss Rwanda arafunze".

Dr Murangira yadutangarije ko Prince Kid akekwaho "Icyaha cyo guhohotera bishingiye ku gitsina abakobwa bajya mu marushwanwa ya Nyampinga (Miss Rwanda) mu bihe bitandukanye". Yavuze ko Prince Kid "Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha".

Amakuru dukesha IGIHE ni uko hari hashize igihe hari abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, bamaranye igihe akangonowa. Ngo Ishimwe yagiye abasaba ko baryamana kugira ngo bagere kure mu irushanwa.

Ngo abakobwa bamunyuraga imbere, harimo abo yasabaga ko baryamana, ubyemeye agahabwa amahirwe yo kugera kure mu irushanwa, mu gihe ubyanze we yananizwaga bikarangira avuyemo.

Bivugwa ko mu irushanwa ry’uyu mwaka, amajonjora y’ibanze ajya gutangira, habayemo ibibazo ku buryo hari n’abakobwa batangiye kuvuga ko bazashyira hanze amakuru yose y’ibibera muri iri rushanwa.

Biravugwa ko umukobwa wari waremeranyije na Prince Kid ko azamufasha kuba Miss Rwanda uyu mwaka. Ngo hari abantu baje kubimenya, basaba ko bihinduka, bitaba ibyo nabo bagashyira hanze ukuri kose kw’ibibera muri iri rushanwa.

Ishimwe yatangiye gutegura Miss Rwanda mu 2014 binyuze muri Sosiyete yashinze yitwa Rwanda Inspiration BackUp.

Mbere y’icyo gihe, mu 2009 iri rushanwa ryateguwe n’iyari Minisiteri ya Siporo n’Umuco. Ryahise rimara imyaka ibiri ritaba, ryongeye kuba mu 2012 riteguwe na Masharika itegura amaserukiramuco y’imbyino.

Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina ashinjwa ko yakoreye abakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Ntabwo iyi nkuru yuzuye

    2 weeks ago

Inzindi nkuru

New York: Umusore yinjiye mu iduka ararasa 10 bahasiga ubuzima 3...

Mu mujyi wa Buffalo muri Leta ya New York uwitwa Payton Gendron yatawe...
15 May 2022 0

Umuraperi ukomeye muri Amerika afunzwe azira gushinga agatsiko k’abajura...

Umuraperi Jeffery Lamar Williams wamamaye nka Young Thug afunzwe...
15 May 2022 0

Eddy Kenzo yahishuye ko yabaye mu muhanda ubwo yahaga impanuro uwagerageje...

Umuhanzi ukunzwe na benshi ukomoka mu gihugu cya Uganda yahishuye ko yabaye...
14 May 2022 0

Ku mugore dore inama zishobora kukurinda gusenya, urugo rwawe...

Abagore benshi hari amakosa bakunze gukora abatazi ko ashobora kubasenyera...
14 May 2022 0

Aline Gahongayire yavuze kuri Prince Kid, agereranya Miss Muheto na Esiteri...

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi nka Aline...
14 May 2022 0

Hamenyekanye impamvu Elon Musk yahagaritse kugura urubuga rwa...

Umwe mu bayoboye urutonde rw’abakire ba mbere ku Isi Elon Musk ahagaritse...
14 May 2022 0