skol
fortebet

Amarenga y’urukundo hagati y’umuhanzikazi Là Reïna ba Prince Kiiiz

Yanditswe: Sunday 20, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Prince Kiiiz uri mu batunganya indirimbo bamaze kumenyekana mu Rwanda, yaciye amarenga y’urwo akunda umuhanzikazi Là Reïna, asanzwe anafasha mu bijyanye n’ umuziki

Sponsored Ad

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Prince Kiiiz yahishuye ko amaranye imyaka itandatu n’uyu mukobwa.

Ati “Imyaka itandatu turwana uru rugamba, uri umusirikare nyawe mu ngabo zanjye […] uri buri kimwe kuri njye. Isabukuru nziza mukundwa, ndagukunda uyu munsi n’igihe kizaza.”

Bivugwa ko Prince Kiiiz na Là Reïna batangiye gukundana ubwo biganaga mu ishuri rya muzika ry’u Rwanda.

Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w’abana barindwi, akaba ubuheture.

Yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yise “Nditinya” yasamiwe hejuru na benshi nyuma aza gushyira hanze indi yise ‘Basi’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa