Ikipe ya Espérance Sportive de Tunis yamaze gutangaza ko yarangije gusinyisha umutoza w’Umunya-Romania Aurelian Laurențiu Reghecampf nyuma yo kubeshya Al Hilal SC ko bumvikanye akabatera umugongo.
Iyi nkuru yaje nyuma y’amasaha make ubuyobozi bwa Al Hilal Omdurman butangaje ko butakomezanya n’uyu mutoza, bumushinja kutubahiriza amasezerano no kudatanga igisubizo mu gihe cy’amasaha 48 yari yahawe.
Mu itangazo ryayo, Al Hilal yavuze ko yari yamaze kumvikana n’umutoza ku kongera amasezerano mashya, ndetse hakaba haranasinywe inyandiko y’ubwumvikane. Nyuma yaho ibintu byaje guhinduka ubwo umutoza yagiye muri Tunisia, bikurikirwa n’ibindi bibazo byatumye ubuyobozi bufata icyemezo cyo gusesa amasezerano.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwavuze ko bwatangajwe n’uko umutoza yasabye kongererwa umushahara mu gihe amasezerano mashya yari asanzwe arimo ku kongera yari yemejwe n’impande zombi. Nyuma yo kutabona igisubizo ku gihe cyari cyahawe, Al Hilal yahisemo guhagarika imikoranire no gutangira gushaka umusimbura.
Ku rundi ruhande, Espérance Tunis yishimiye kugarura Reghecampf, umutoza usanzwe afite amateka muri iyi kipe ndetse n’ubunararibonye bukomeye mu marushanwa yo ku mugabane wa Afurika.
Ubuyobozi bwa Espérance bwatangaje ko bizeye ko azafasha ikipe gukomeza guhatanira ibikombe bikomeye, haba muri shampiyona ya Tunisia no mu marushanwa ya CAF Champions League, binyuze mu kongera imbaraga mu mikinire n’imyiteguro y’ikipe.
Iri hinduka rishya ryitezweho kugira ingaruka zikomeye ku isoko ry’abatoza muri Afurika, aho amakipe akomeye akomeje guhatanira abatoza bafite uburambe mpuzamahanga. Espérance itegerejwe gutangaza ku mugaragaro gahunda y’imyitozo n’intego z’umwaka mushya mu minsi ya vuba.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *