skol
fortebet

Amashuho ya Cyusa arikumwe n’umukunzi we mu buriri akomeje kuvugisha benshi[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 01, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo za Gakondo Cyusa Ibrahim yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora amashusho ari mu buriri n’umukunzi we mu bihe byiza bari kugirira I Dubai. Ni amashusho Cyusa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza aryamanye n’umukunzi we, ndetse bagacishamo bakanasomana umunwa ku wundi. Cyusa Ibrahim asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo za Gakondo, azwi mu ndirimbo nka Marebe, Muhoza wanjye, Imparamba, n’izindi zinyuranye. Amashusho ye (...)

Sponsored Ad

Umuhanzi w’indirimbo za Gakondo Cyusa Ibrahim yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusohora amashusho ari mu buriri n’umukunzi we mu bihe byiza bari kugirira I Dubai.

Ni amashusho Cyusa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram amugaragaza aryamanye n’umukunzi we, ndetse bagacishamo bakanasomana umunwa ku wundi.

Cyusa Ibrahim asanzwe ari umuhanzi w’indirimbo za Gakondo, azwi mu ndirimbo nka Marebe, Muhoza wanjye, Imparamba, n’izindi zinyuranye.

Amashusho ye yagiye hanze nyuma y’amasaha make basangije ababakurikira amafoto y’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mugore bakoreye i Dubai.

Aba bombi baherutse kwemeza inkuru y’urukundo rwabo nyuma y’igihe basa n’abahanganye n’itangazamakuru ryarutahuye mbere ariko bo bakagerageza guhisha amakuru.

Byari bimaze iminsi bivugwa ko Cyusa Ibrahim ari mu rukundo na Jeanine Noach. Nyuma y’uko aya makuru akwirakwiye, uyu muhanzi yabibajijweho niba koko baba bari mu rukundo abihakana yivuye inyuma. Ibi yabihakanye mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi Tv.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Cyusa yahagurutse i Kigali yerekeza i Dubai aho yahuriye n’umukunzi we wari ukubutse i Burayi.

Aho yasubije agira Ati “Ni inshuti yanjye ikomeye, turi inshuti ariko iby’urukundo nanjye nabibonye mu itangazamakuru sinzi aho byavuye kuko n’ababyandikaga nta wigeze ashaka kubimbaza.”

Aba bombi bari bagiye kwizihiza isabukuru ya Jeanine Noach, umukunzi wa Cyusa banamaze kwerura inkuru y’urukundo rwabo.

Cyusa aherutse gutomora umukunzi we agira ati “Impuha nizijure mundeke mvuge imvaho. Wowe nseko y’umusereko ukaba inyamibwa mu ngenzi; amenyo nk’ingwa yera; imico myiza ikuranga yavugwa n’abakuzi ingingo. Uw’imbabazi wa cyusa Jeanine Noach.”

Ibitekerezo

  • Yabaye madame ntakir’umukunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa