skol

Amashusho agaragaza Zari n’umukunzi we bakinira mu buriri akomeje kuvugisha benshi

Yanditswe: Tuesday 18, Oct 2022

featured-image

Amashusho agaragaza Zari wabyaranye na Diamond ari kumwe n’umukunzi we mushya Shakib bakinira mu buriri akomeje kuvugisha benshi.

Ni amashusho atarenze amasegonda atatu agaragaza Shakib yicaye ku gitanda yambaye ubusa hejuru Zari Hassan amwicayeho begerenye cyane, ni mu gihe uyu musore yarimo akina ‘PlayStation’.

Ni amashusho yagiye avugisha benshi nk’aho bamwe bagiye bavuga ko bifuza urukundo nk’urwo ni mu gihe abandi basabye Zari w’abana 5 kuba yagira urukundo rwe ibanga akareka kwirirwa ibyo bakoze byose abisakaza ku mbuga nkoranyambaga.

Zari Hassan wakanyujijeho mu rukundo na Diamond Platnumz bakaza no kubyarana abana babiri, yatangiye kuvugwa mu rukundo na Shakib muri Gicurasi uyu mwaka.

Ni nkuru zavugishije benshi bitewe n’imyaka Zari arusha uyu musore w’imyaka 30 ni mu gihe Zari we afite imyaka 42.

Mu minsi ishize ubwo Diamond Platnumz yari yasuyeZari Hassan muri Afurika y’Epfo, abana babyaranye bashinje nyina kuba ari we watumye umuryango wabo utandukana.

Aba bana babwiye se ko nyina yababwiye ko ari we watumye batandukanda ndetse ko afite n’abandi bana, gusa bavuze ko batabyizera ahubwo nyirabayazana ari nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa