skol
Fortebet

Amashusho y’indirimbo Nshya ya Ariel Wayz akina urukundo n’umukobwa mugenzi we ikomoje kuvugisha benshi[Video]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Rebecca UFITAMAHORO 11 January 2022

Umuhanzikazi Ariel Wayz yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nshya “10 Days” agaragaramo akina inkuru y’urukundo n’umukobwa mugenzi we, ibintu bitamenyerewe mu Rwanda , ikomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga .


Iyi ndirimbo yashyiriye amashusho hanze ni imwe mu ziri kuri EP aheruka gushyira hanze igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo Your Love, Uwanjye, Chamber, Everyday , deeper n’iyi yakoreye amashusho.

Ni indirimbo irimo amagambo aryohereye y’urukundo. Wumvise amajwi yayo watekekereza ko uyu mukobwa yaririmbiraga umusore wamutwaye umutima, ariko wareba amashusho ugasanga ari ikinyuranyo.

Hari aho agira ati “Ni ibintu byinshi byo guterekerezaho. Hari amagambo menshi yo kuvuga. Hari urukundo rwinshi rwo kurinda. Hari ikintu wihariye. Biragoye kujya kure yawe, biragoye kureka ko ugenda[…] wahuje n’inzozi zanjye reka nguhe urukundo. Nshaka guhindura ibyo utekereza, nshaka kuba umwe rukumbi.”

Yaba kuri YouTube ndetse no kuri Instagram aho Ariel Wayz yashyize amasho y’iyi ndirimbo hose yafunze ahatangirwa ibitekerezo (Comments).

Iyi ndirimbo y’uyu muhanzikazi iri kuri EP ye ya mbere. Ubwo yayamazaga yashyize hanze amafoto amugaragaza afite ururabo rwa “rose” rushushanya urukundo hanyuma ku gice cyo hejuru amabere ye asa nk’agaragara igice kimwe.

Ni EP uyu mukobwa avuga ko igaruka ku mateka ye bitewe n’urugendo rw’urukundo yanyuzemo, ariko kandi akanavuga mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo abona hanze aha.

Iyi EP Ariel Wayz yayise ‘Love & Lust’ mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari ‘Urukundo n’Iruba (ibyiyumviro bikomeye byo gukora imibonano mpuzabitsina).

Author : Rebecca UFITAMAHORO

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Weasel akomeje kubura amahirwe kubera guhohotera umugore we Teta...

Umuhanzi Weasel Manizo wo muri Uganda akomeje kubura amahirwe y’akazi kubera...
10 August 2022 0

Serena Williams wamamaye muri Tennis yahishuye ko agiye kuyihagarika akita...

Serena Williams w’imyaka 41 yatangaje ko agiye guhagarika umukino wa Tennis...
10 August 2022 0

Rwamagana:Uwishyuye amafaranga y’amiganano mu kabari yafunganywe...

Mu Karere ka Rwamagana abagabo babiri bafatanywe ibihumbi 45Rwf y’amiganano...
10 August 2022 0

Bwiza yahishuye ikintu yishimira mu buzima bwe n’icyamubabaje kuva...

Umuhanzikazi Nyarwanda ukunzwe na benshi bitewe n’indirimbo ze z’urukundo...
10 August 2022 0

Uganda: Umunyarwenya watumiye Weasel mu gitaramo amerewe nabi...

Umunyarwenya ukomeye muri Uganda Alex Muhangi amerewe nabi n’abafana kubera...
10 August 2022 0

Kenya: Uwagiye gutora yambaye isume akomeje kuvugisha benshi

Muri Kenya umuturage wagaragaye yitabiriye amatora y’Umukuru w’Igihugu...
9 August 2022 0