Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Stephen Constantine, yashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24 azifashisha mu mikino mpuzamahanga ya gicuti izaba muri Kamena 2026, igamije gutegura ikipe mu marushanwa yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Muri uru rutonde hagaragaramo amazina mashya ndetse n’abamaze kumenyekana, barimo Noam Fritz Emeran wigeze gukinira ikipe ya Manchester United, ubu akaba akinira FC Groningen mu Buholandi. Emeran akina mu busatirizi, ndetse biteganyijwe ko azatanga imbaraga nshya mu mikinire y’Amavubi.
Hari kandi abakinnyi bahamagawe bwa mbere, barimo Fidali Uwiyaremye wigaragaje cyane muri Kiyovu Sports aho amaze gutsinda ibitego 11 muri shampiyona y’uyu mwaka. Undi wahawe amahirwe ni Mbonyumwami Taiba, watsinze ibitego byinshi kurusha abandi muri shampiyona, nyuma yo kwitwara neza muri uyu mwaka w’imikino.
Ku rundi ruhande, hari abakinnyi batari muri iri tsinda kubera impamvu zitandukanye. Myugariro Thierry Manzi ndetse na rutahizamu Joy Lance Mickels hamwe na murumuna we Leroy Jacques Mickels ntibahari bitewe n’imvune zibugarije. Hakim Sahabo n’umunyezamu Ntwari Fiacre na bo basigaye inyuma kubera ko batari kubona umwanya uhagije wo gukina mu makipe yabo.
Ikipe ya APR FC ni yo yohereje abakinnyi benshi muri iri hamagarwa, aho ifitemo abagera kuri batandatu.
Amavubi ateganya kujya mu mwiherero mu kwitegura iyi mikino izabera muri Maroc, aho azahura na Comores tariki ya 6 Kamena 2026, mbere yo gukina na Tanzania ku wa 9 Kamena 2026. Iyi mikino izaba ari ingenzi mu gukomeza kubaka ikipe izahangana mu gushaka itike ya CAN 2027.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *